Umuhanzi Rafiki umenyerewe mu njyana na Coga Style, avuga ko yashenguwe n’uburyo Producer Jay P ari we mu muntu wagize uruhare kugira ngo indirimbo ye ’Igikobwa’ aherutse gusubiramo ikurwe ku rubuga rwa YouTube.
Ibi yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane binyuze mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.
Yagize ati"mwamutse nshuti zanjye n’umuryango. Niba utari kubona ’Igikobwa Remix’ kuri Youtube, ni ukubera Producer Jay P wakoze indirimbo ya mbere(Orginal), yatanze ikirego kuri YouTube ko nta burenganzira mfite bwo kuyikorera remix. Mube mwihanganye mu gihe turimo gukemura iki kibazo cya Jay P na YouTube, indirimbo irabageraho vuba."
Abantu benshi bavuze kuri ubu butumwa bwa Rafiki, bakaba bagaye bikomeye Jay P aho bavuze ko ashobora kuba yarabikoreshejwe n’ishyari.
Jay P, akaba avuga ko Rafiki yakoze amakosa yo kujya gusubiramo iriya ndirimbo mu y’indi studio(yasubiwemo na Pastor P) atamusabye uburenganzira kuko bisa nko gucuruza akazi ke kuko ngo melodie na beat ari we wabikoze, ndetse ahamya ko bitarangirira kuri YouTube gusa yeteguye no kujya kumurega muri RDB.

Ibitekerezo