Siporo

Ishimwe Pierre yaba yarakinnye umukino we wa nyuma muri APR FC?

Ishimwe Pierre yaba yarakinnye umukino we wa nyuma muri APR FC?

Bisa nk’aho umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre yamaze gukina umukino we wa nyuma muri iyi kipe, ni mu gihe amasezerano ye ari ku musozo.

Ishimwe Pierre ubu afite ikibazo cy’imvune, ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu muri Gashyantare 2026 bwavuze ko yagize imvune ikomeye agomba kumara byibuze amezi abiri hanze y’ikibuga.

Bivuze ko abaye ari ugaruka vuba, yazatangira imyitozo mu mpera z’uku kwezi ku buryo byamufata nk’ukundi kwezi kugira ngo abe yiteguye neza ari ku rwego rwo gutangira gukina ameze neza, icyo gihe Shampiyona izaba yararangiye.

Amakuru avuga ko ibya Ishimwe Pierre na APR FC bishobora kuba byarashyizweho akadomo kuko ari ku mpera z’amasezerano ye kandi iyi kipe ikaba itamubara mu bakinnyi izongerera amasezerano.

Ishimwe Pierre yageze muri APR FC muri 2019 ubwo yari azamuwe mu bato b’iyi kipe, yaje ari umunyezamu wa 3 ariko kubera gukora cyane yaje kuba umunyezamu wa mbere.

Uyu munyezamu udashidikanywaho ku mpano ye, kugeza muri Gashyantare 2026 ubwo yavunikaga yari we munyezamu wa mbere wa APR FC.

Ishimwe Pierre ashobora kudakomezanya na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top