Iranzi Jean Claude yavuze ku masezerano mashya bivugwa ko yongereye muri Rayon Sports
Iranzi Jean Claude aranyomoza amakuru avuga ko yaba yarongereye amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports, ngo nawe ntazi aho byaturutse.
Mu minsi ishize haje inkuru ivuga ko Iranzi Jean Claude yaba yarahuye n’ikibazo bityo akiyambaza Rayon Sports ikamuha amafaranga agakemura ikibazo cye nawe akabasinyira undi mwaka wiyongera ku myaka 2 yasinye muri Nyakanga 2019.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Iranzi Jean Claude yavuze ko ibyo ari ibihuha nta mwaka yongereye muri Rayon Sports kuko ngo bitanashoboka.
Yagize ati“ariko se wowe urumva byashoboka? Ibyo ni ibuhuha bidafite aho bishingiye, ndamutse mfite n’ikibazo gikeneye amafaranga sinajya kuri banki ko umuntu aba akorana nazo kandi atari n’ubwa mbere zaba zimugurije, ntabwo nigeze nongera amasezerano rwose, uwabivuze sinzi aho yabikuye.”
Iranzi kandi yavuze ko yasinye imyaka 2 nta yandi masezerano afite muri Rayon Sports, ngo arajwe ishinga no guha abakunzi ba Rayon Sports ibyishimo nk’uko babimwitezeho ndetse akazamura urwego rwe akaba yanasohoka akajya gukina hanze y’u Rwanda.
Muri Nyakanga 2019 nibwo Iranzi Jean Claude yasinyiye ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutandukana na APR FC yari imwirukanye, Iranzi kandi yakiniye Zesco United yo muri Zambia na MFK TOPVAR TOPOĽČANY yo muri Slovakia.

Ibitekerezo