Imyidagaduro

Irambona Eric wa Rayon Sports yarushinze, umutoza Donadei yatunguranye (Amafoto&Video)

Irambona Eric wa Rayon Sports yarushinze, umutoza Donadei yatunguranye (Amafoto&Video)

Irambona Eric umukinnyi wa Rayon Sports yambikanye impeta na Mugeni Olive, mu bagaragiye umukwe harimo umutoza David Donadei wabutashye avuye muri Thailand aho asigaye akora.

Irambona Gisa Eric na Mugeni Olive basezeranye imbere y’Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2019 mu rusengero Church of God ku Kicukiro.

Umuhango wo kwambikana impeta wabanjirijwe no gusaba umugeni mu birori byabereye ahitwa Mel Rose. Mu basore bambariye Irambona Eric, harimo David Donadei wahoze atoza Rayon Sports mu 2015, Jules Karangwa ukorera TV10, Lil G, Kassim Ndayisenga bakinana n’abandi.

Depite Eugene Barikana na Mugabo Yusitini, Umuyobozi Mukuru wa Isango Star basabiye Irambona Eric umugeni, bombi baryoheje imisango y’ubukwe.

Donadei yatashye ubu bukwe avuye muri Thailand aho asigaye atoza. Nyuma yo kuva muri Rayon Sports yatoje muri Maroc no mu Bufaransa mbere yo kwerekeza muri Thailand.

Yavuze ko yakoze urugendo rurerure aje gutaha ubukwe bwa Irambona kuko ’yari umwe mu bakinnyi bamwumviraga cyane muri Rayon Sports. Ngo n’abandi bakinnyi aracyavugana na bo, aracyashimangira ko yasize aterekanye umusaruro muzima kubera kunanizwa n’abayobozi ba Rayon Sports.

Ku munsi w’ubukwe bwabo, Irambona Gisa na Mugeni bari bishimye by’ikirenga ndetse umugeni byamurushaga imbaraga imbamutima zikazamuka amarira agashoka ku matama yombi.

Mu nyigisho bahawe mu rusengero rwa Church of God, Irambona na Mugeni bibukijwe ko ‘kwitana utizina two guteteshanya’ no kubagarira urukundo rwabo bidakwiye kuzigera bizima ahubwo ko bikwiye guhora ari bishya iteka mu rugo rwabo.

Pasiteri yabwiye Irambona ati “Ntuzigere ubwira Mugeni ngo ntashye naniwe, ngo twiriwe muri gym ndumva imyotozo yamvunnye reka ndyame. Igihe cyose azagukenera umenye ko agomba kukubona.”

Mu bakinnyi ba Rayon Sports batashye ubu bukwe harimo Manishimwe Djabel waherekejwe n’umugore we baherutse kurushinga.

Amafoto: Mahoro Luqman|FOCUSiCON

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top