Inzu 50 Cent yaguze miliyoni 18.5$ yayiteje kuri miliyoni eshatu (Amafoto)
Umuraperi 50 Cent yatunguranye agurisha inzu ye kuri miliyoni eshatu z’amadolari mu gihe mu myaka cumi n’ibiri ishize yari yayiguze miliyoni 18.5 z’amadolari.
Iyi nzu ya 50 Cent iherereye mu Mujyi wa Farmington muri Leta ya Connecticut, ifite ibyumba 21 byo kuraramo na 25 byo kogeramo. Yayitanze kuri miliyoni eshatu z’amadolari mu gihe mu 2007 yari yayishyuye 18.5$.
TMZ yatangaje ko ifite amakuru yemeza ko iyi nzu ya 50 Cent yemeye kuyiteza kuri make kugira ngo abone amafaranga yo guha imbaraga umuryango yashinze G-Unity Foundation uri gufasha imiryango ikennye hirya no hino ku Isi.
Inshuti za hafiz a 50 Cent zamenyesheje TMZ ko iyi nzu yagurishijwe ku wa Mbere tariki ya 1 Mata 2019. Uyu muraperi ngo yahisemo kuyigurisha mu buryo busa na huti huti kugira ngo arangize imishinga amaze iminsi ategura yo gufasha.
Uyu muraperi w’imyaka 43 wakunzwe mu ndirimbo ‘In da Club’ yari yaguze iyi nzu mu 2007 ayigurishijwe n’umuteramakofe kabuhariwe Mike Tyson.
Mu byihariye iyi nzu ifite, harimo inyubako yahariwe imikino gusa, ikibuga cyahariwe imikino yo kugorora ingingo, aho kurebera ibitaramo, piscine igezweho, studio nziza, akabyiniro n’ibindi.

Ibitekerezo