Imyidagaduro

Inshuti za Eddy Kenzo ziyemeje kumukusanyiriza amafarange yo gukora ubukwe

Inshuti za Eddy Kenzo ziyemeje kumukusanyiriza amafarange yo gukora ubukwe

Inshuti z’umuhanzi w’Umugande Edrisah Musuuza wamamaye ku izina rya Eddy Kenzo zikomeje kumusaba ko zamukusanyiriza amafaranga yo gukora ubukwe bwa kabiri nyuma yo gutandukana n’uwahoze ariu umugore we Rema Namakula.

Inshuti z’uyu muhanzi zivuga ko zishishikajwe no kongera kumubona yishimye nyuma yo kubihirwa n’urushako rwa mbere nk’uko Howwebiz.ug dukesha iyi nkuru yanditse.

Kenzo avuga ko inshuti ze zishaka ko akora ubukwe bwiza ku mugabane wa Afurika gusa we avuga ko atiteguye gukora ubukwe mu minsi ya vuba.

Yagize ati“Ngiye gufata igihe cyo kubitekerezaho mbere yo kongera kujya mu rukundo. Bavuga ko yo umuntu arumwe n’inzoka bwa mbere, iyo bibaye ubwa kabiri agira isoni. Ntabwo niteguye kongera kujya mu rukundo.”

Nyuma yuko Rema atandukanye na Eddy Kenzo yahise ajya mu rukundo na Hamza Ssebunya, anitegura kwerekana mu muryango mu birori bizaba ku wa 14 Ugushyingo 2019.

Nubwo batandukanye, Eddy Kenzo ntiyigeze agirira urwango uyu wahoze ari umugore we kuko no mu minsi ishize aherutse kwemeza ko namutumira mu birori byo kwerekana umukunzi we mushya mu muryango azajyayo nta kibazo.

Kenzo yasabwe ko yakoresherezwa fundraising
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • kakoza moses
    Ku wa 28-04-2020

    eddey kenzo turamushigikiye twese abanyarwanda .uwiragiye j damascene

  • kakoza moses
    Ku wa 28-04-2020

    eddey kenzo turamushigikiye twese abanyarwanda .uwiragiye j damascene

IZASOMWE CYANE

To Top