Siporo

Imyitozo ya Rayon Sports y’uyu munsi irishyuzwa

Imyitozo ya Rayon Sports y’uyu munsi irishyuzwa

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino y’igikombe cy’Amahoro na shampiyona, Rayon Sports irakomeza imyitozo kuri uyu wa Mbere mu Nzove, ikaba ari imyitozo abakunzi bayo bashaka kuyikurikirana bagomba kwishyura.

Ni imyitozo iri bubere aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo mu Nzove ku isaha ya saa 15:00’, biteganyijwe ko igaragaramo abakinnyi bose b’iyi kipe uretse Iranzi Jean Claude ukiri mu igeragezwa mu gihugu cya Misiri mu ikipe ya Aswan FC.

Gukurikirana iyi myitozo ni ukwishyura, umukunzi w’iyi kipe wifuza kureba iyi myitozo arasabwa kuza kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2 mu cyubahiro n’amafaranga 500 ahasigaye.

Rayon Sports nyuma yo kudakina irushanwa ry’Intwari irimo kwitegura umukino w’igikombe cy’Amahoro izakinamo na Inatre FC tariki ya 4 cyangwa 5 Gashyantare 2020 ndetse n’imikino ya shampiyona izasubukurwa tariki ya 7 Gashyantare hakinwa imikino y’umunsi wa 19 ariko Rayon Sports ikaba izakina na Bugesera FC tariki ya 9 Gashyantare 2020.

Imyitozo y'uyu munsi abashaka kuyikuri barasabwa kwishyura 2000frw na 500frw
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bwiza
    Ku wa 28-01-2020

    Ni byiza cyane team yacu iri kwitegura neza kandi turayishyigikiye muri byose.

  • Bahati
    Ku wa 27-01-2020

    Kwarimenshiii,ra!

IZASOMWE CYANE

To Top