Imyidagaduro

Imyiteguro y’igitaramo cya East African Party cyatumiwemo Meddy

Imyiteguro y’igitaramo cya East African Party cyatumiwemo Meddy

Meddy n’abahanzi bazafatanya gususurutsa abazitabira igitaramo cya East African Party gitangiza umwaka, bateguje abakunzi babo ibirori bikomeye no kubashimisha by’imbonekarimwe.

Uyu muhanzi yavuze ko abazaza kumureba muri iki gitaramo kizabera iruhande rwa Stade Amahoro bazabona "ibyo batigeze kubona ndetse bazumva ibyo batigeze kumva."

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki 27 Ukuboza 2018, ubwo hatangagwa amakuru arambuye ku gitaramo azahuriramo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda ari bo Riderman, Bruce Melodie, Yvan Buravan ndetse na Social Mula.

Meddy yagize ati "Nk’umunyarwanda ntabwo nakwirengagiza ko umuziki wacu ugeze kure cyane, na nyuma y’igihe twatangiriye haje abandi bahanga baje. Ni iby’agaciro kuri njye kuba ngiye guhurira na bo ku rubyiniro. Ndabubaha nk’abahanzi bagenzi banjye ndetse nk’abavandimwe."

Umuyobozi wa EAP itegura iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya 11, Mushyoma Joseph, yavuze ko impamvu nyamukuru ari Meddy bahisemo ari ukubera ari umuhanzi uhagaze neza bikarushaho kuba akarusho kuko ari n’umunyarwanda bitandukanye no myaka yagiye ihita.

Yagize ati "Iki gitaramo twarebye muri uyu mwaka wa 2018 dufite abahanzi bakoze cyane, guhitamo ntibyari bitworoheye. Byakunze kuvugwa cyane ko duhitamo abahanzi benshi bigatuma batabona umwanya uhagije wo kwiyereka abakunzi. Abo tuzajya dufata ntibazajya barenga batanu. Twagiye tureba uko buri wese yagiye akora."

Ishimwe ku mutima wa Social Mula

Iki gitaramo kizahuza abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda ariko kinagaragaremo abari kwigaragaza bikomeye muri iyi minsi barimo Social Mula na Yvan Buravan.

Buravan yavuze ko icyo yateguza abazitabira ari ukwishima kuko bizahurirana no kwinjira mu mwaka mushya kandi ngo ntazabatenguha. Social Mula yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku bateza imbere umuziki nyarwanda ndetse n’abakunzi bawo badahwema gutuma aba uwo ari we kugeza ubu.

Yagize ati "Njye munyitege. Ndashaka kuzerekana ubushobozi mfite mu kuririmba mu buryo bwa Live. Ndahamya ko tuzaririmba indirimbo zihagije ku buryo abakunze indirimbo zacu bazanyurwa. Nishimiye kuba ngiye guhurira ku rubyiniro n’abahanzi njyewe nakuze ndi umufana wabo. Ni ibyishimo kuri njye kuba nzakorana na bo. Mubwire n’abandi ko twiteguye neza."

Muri iki kiganiro Meddy na Bruce Melodie birinze kugira byinshi batangaza ku kibazo cy’isubikwa ry’ibitaramo byabo i Burundi ariko bavuga ko na bo bafite akababaro kuko atari bo banze kuririmbira abakunda umuziki wabo muri icyo gihugu ahubwo ko byatewe n’impungenge z’umutekano wabo.

Meddy yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cya Mützig Beer Fest cyabaye kuwa 2 Nzeri 2017, akakirwa n’isinzi ry’abafana bari bakubise buzuye mu Mujyi wa Nyamata, aho cyari cyabereye. Iki cyakurikiwe n’ibindi byazengurutse igihugu yakoze byari byateguwe na Airtel.

Meddy yavuze ko yiteguye neza igitaramo cye
Umuyobozi wa EAP itegura iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya 11, Mushyoma Joseph
Social Mula afite ishimwe rikomeye ryo kuba agiye guhurira ku rubyiniro n'abahanzi yemeza ko yakuze afana
Riderman na Bruce Melodie ni bamwe mu bahanzi bakomeye bazaririmbana na Meddy
Iki gitaramo cyashyigikiwe na Bralirwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top