Siporo

Imyanzuro y’ubujurire bwa Rayon Sports muri FERWAFA

Imyanzuro y’ubujurire bwa Rayon Sports muri FERWAFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze gukuraho bimwe mu bihano yari yafatiye Rayon Sports kubera kutitabira igikombe cy’Intwari cya 2020.

Rayon Sports yikuye mu gikombe cy’Intwari cya 2020 kubera amwe mu mategeko yakigengaga itari yishimiye yasabye ko yahindurwa ariko bikanga.

Nyuma y’irushanwa ryasojwe tariki ya 1 Gashyantare 2020 ryegukanywe na APR FC, tariki ya 8 Gashyantare FERWAFA yahise isohora ibihano byafatiwe Rayon Sports kubera kwikura muri iki gikombe cy’Intwari cya 2020.

Mu bihano yari yafatiwe harimo ko yagombaga kumara umwaka idateguye umukino wa gishuti n’umwe haba mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo, kwishyura amande y’ibihumbi 300 no kutazakina igikombe cy’Intwari cya 2020.

Nyuma yo kubona ibi bibaho, Rayon Sports yahise ijuririra iki cyemezo igishyikiriza akanama kigenga k’ubujurire ka FERWAFA.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, perezida w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko bimwe mu bihano byari byabafatiwe byakuweho.

Igihano cyo kumara umwaka wose idategura imikino ya gishuti mu Rwanda cyakuweho gisigara k’ukwezi kumwe ni mu gihe icyo gukina imikino ya gishuti hanze y’igihugu cyakuweho.

Igihano cyo kutitabira igikombe cy’Intwari cya 2021 na cyo cyakuweho, ni mu gihe icyo kwishyura ibihumbi 300 cyo cyagumyeho.

Bimwe mu bihano byafatiwe Rayon Sports byakuweho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 15-02-2020

    Ndumva ntakibazo cyane kuko nubundi tugiye kwinjira mumikino y’Amavubi uko kwezi kuzarangirira muriyo mikino, naho ubwo ayo 300,000rwf ndumva ari uko yasuzuguye kdi hatanzwe amafaranga mugutegurwa kwirushanwa.

  • Jean
    Ku wa 15-02-2020

    Ibyo bihumbi 300 se byo bizarangirwa iki? Ni uguhemba cg? Nihatangwe impamvu yabyo niba ari inkunga, ubufasha cg ibindi

IZASOMWE CYANE

To Top