Imyidagaduro

Imwe mu mishinga y’umuhanzi Mr Kagame mbere y’uko umwaka wa 2019 urangira

Imwe mu mishinga y’umuhanzi Mr Kagame mbere y’uko umwaka wa 2019 urangira

Umuhanzi nyarwanda Mr Kagame yahishuye imwe mu mishinga afite gushyira mu bikorwa mbere y’uko umwaka wa 2019 urangira irimo gusohora indirimbo esheshatu z’uruvangitirane icyarimwe.

Mr Kagame ni umwe mu bahanzi bazwiho kuririmba mu njyana nyafurika bakorana ingufu nyinshi mu kazi kabo k’ubuhanzi.

Mu kiganiro Isango na Muzika, Mr Kagame yavuze ko kuva mu kwezi kwa kane kugeza mu kwa cumi uyu mwaka yapanze kuzasohorera rimwe indirimo esheshatu mbere y’uko uyu mwaka wa 2019 urangira.

Yagize ati: “Guhera nko mu kwezi kwa Kane kugeza mu kwa cumi napanze gusohora indirimbo z’uruvangitirane (mix tape) rw’indirimbo esheshatu nshyashya ziganjemo izo nzakorana na bagenzi banjye.”

Mr Kagame yanatangaje ko bitarenze ku itariki ya 15 Ukoboza 2019 azashyira hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho yakoranye na Bruce Melody nubwo yirinze gutangaza izina ryayo ndetse anavuga ko hari ibitaramo bitandukanye azakora.

Uretse kuba ari umuhanzi uririmba ku giti cye cyangwa akaririmbana na bagenzi be, Mr Kagame yavuze ko yandikira indirimbo abahanzi benshi yirinze gutangaza amazina yabo kuko abikora nko kubafasha ataba ashaka ikiguzi.

Nk’uko abitangaza inyinshi mu ndirimbo yandikira abahanzi ni izo mu njyana ya ‘Rap’.
Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Umaze kubyimba’, ‘Nyizera’ yakoranye na Tom Close, ‘Shakira ahandi’, ‘Igorofa’ imaze amasaha make ayishyize hanze ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top