Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), yamaze kwemeza ko hari impinduka zizaba mu mikino Nyafurika izakirwa na APR VC i Kigali harimo kuba hari imyanya itazakinirwa.
Ni irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagabo muri Volleyball, irya 2026 rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 20 Mata - 3 Gicurasi.
Iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya 47, rizakinirwa mu bibuga bya Kigali Arena Petit Stade.
Biteganyijwe ko kuri iyi nshuro rizitabirwa n’amakipe 32 avuye kuri 24, hazaba harimo amakipe ane yo mu Rwanda ari yo; APR VC ifatwa nk’iyakiriye irushanwa, Police VC, Kepler VC na REG VC. Aya makipe azaba agabanyije mu matsinda 8.
Bimenyerewe ko iyo amakipe akina irushanwa nk’iri, ahatanira imyanya kugeza hamenyekanye ikipe ya mbere n’iya nyuma, gusa kuri iyi nshuro nta guhatanira umwanya bizabaho ku makipe atazagera muri 1/8, bivuze ko kuva ku ikipe ya 17-32 ntabwo azakina imikino yo guhatanira imyanya.
New format for 47th CAVB Men’s Club Championship Rwanda 2026.
32 teams, 8 pools. Game on. #MAVCC2026 pic.twitter.com/00CRLbnDw3
— FRVB | RWANDA VOLLEYBALL (@Rw_Volleyball) April 15, 2026

Ibitekerezo