Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, yayemenyesheje abanyamuryango ba yo(amafederasiyo) arimo na FERWAFA ko abakinnyi bari ku mpera z’amasezerano ya bo kumenya ko habayeho impinduka akaba azarangirana n’igihe umwaka w’imikino uzasorezwa bitewe n’impinduka zabayeho kubera icyorezo cya COVID-19.
Hafi ku Isi yose shampiyona zarahagaze bitewe n’icyorezo cya COVID-19, ndetse n’igihe zizasubukurirwa ntabwo kiramenyekana, ibi bisobanuye ko hagomba no kubaho impinduka ku ngengabihe y’igihe shampiyona zigomba kurangirira.
N’ubwo byabaye gutyo kandi hari abakinnyi bari ku mpera z’amasezerano ya bo bateganyaga gutandukana n’makipe barimo bakerekeza ahandi, hari impungenge z’uko amasezerano ya bo azarangira shampiyona zitararangira bitewe n’impinduka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Akenshi bimenyerewe ko abakinnyi bari ku musozo w’amasezerano ya bo aba agomba kurangirana n’umwaka w’imikino kereka wenda umukinnyi utijwe cyangwa agurishijwe hagati mu mwaka w’imikino.
Nk’uko biri mu ibaruwa ikubiyemo ibyemeezo FIFA yoherereje amafederasiyo mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19, kuri iyi ngingo yabagiriye inama y’uko amasezrano y’abakinnyi agomba kuzarangirana n’umwaka w’imikino bitewe n’igihe uzasorezwa.
Bagize ati“amasezerano yamgombaga kurangirana n’uyu mwaka w’imikino bikwiye kumvikana ko azarangira ku itariki umwaka w’imikino uzarangiriraho hagendewe ku mpinduka zishobora kuba mu ngengabihe yari yateguwe.”
Bakomeje basobanura ko abakinnyi bari ku musozo w’amasezerano ya bo bakaba baratangiye cyangwa barumvikanye n’andi makipe, ayo masezerano azatangira guhabwa agaciro urheeye igihe umwaka w’imikino utaha azatangiriraho.
Kugeza ubu yaba mu Rwanda cyangwa n’ahandi shampiyona zahagaritswe nta gihe kizwi zizasubukurirwa ngo habe hanamenyekana igihe zizarangirira cyane ko hari n’amafederasiyo yagiye atekereza ku kuba yazihagarikira aho zari zigeze.

Ibitekerezo