Siporo

Impinduka ku mukino wa APR FC na Rayon Sports

Impinduka ku mukino wa APR FC na Rayon Sports

Umukino wa shampiyona ikipe ya APR FC izakiramo Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019 uzabera kuri Stade Amahoro aho kubera kuri Stade Regional nk’uko byari biteganyijwe.

Ni umukino w’umusi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Nk’uko byagaragaraga ku ngengabihe ya shampiyona, ni uko uyu mukino ukurikirwa n’abantu benshi mu gihugu wagombaga kuzabera ku kibuga cya Kigali i Nyamirambo(Stade Regional de Nyamirambo).

Mu butumwa dukesha umuvugizi w’ikipe ya APR FC, Kazungu Claver ni uko uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro saa 15:00’.

Yagize ati"Umukino wa APR FC na Rayon Sports uzabera kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu saa cyenda.’’

APR FC igiye kwakira uyu mukino ari nayo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 34 mu gihe Rayon Sports ari iya kabiri n’amanota 31.

Stade Amahoro niyo izakira uyu mukino
Abafana ba APR FC baba ari benshi cyane kuri uyu mukino
Ni umukino abafana ba Rayon Sports baba babukereye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top