Siporo

Impamvu Haruna Niyonzima ashimangira ko shampiyona y’u Rwanda iri hasi

Impamvu Haruna Niyonzima ashimangira ko shampiyona y’u Rwanda iri hasi

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima ahamya ko sampiyona y’u Rwanda yasubiye hasi umunsi bagabanyaga umubare w’abanyamahanga, akaba ari umwe mu bababazwa n’urwego iriho kuri ubu.

Ibi uyu mukinnyi ukinira Young Africans muri Tanzania, yabitangaje mu kiganiro yaraye agiranye n’umunyamakuru Shaffih, aho yari amubajije shampiyona ikomeye hagati y’iya Tanzania n’iy’u Rwanda.

Haruna yavuze ko shampiyona y’u Rwanda irimo ihangana ariko yasubiye hasi ukaba utayigereranya n’iya Tanzania.

Yagize ati“na shampiyona yo mu Rwanda irimo ihangana, ariko yasubiye hasi cyane kuva bagabanya umubare w’abanyamahanga, kugabanya umubare wa bo byasubije umupira w’u Rwanda hasi, kuko hari icyo byongeraga ku bukana bwa shampiyona.”

Akomeza avuga ko ari umwe mu babajwe n’iki cyemezo, ngo ntabivuga kuko ari umunyamahanga aho ari ahubwo ari uko azi ubwiza bwabyo.

Yagize ati“ntakubeshye nanjye byarambabaje, simbivuga kuko nanjye hano ndi umunyamahanga, nzi akamaro kabyo, mbere twajyaga gukina wareba abantu muri kumwe mu ikipe ukavuga ngo n’iyo ntakina kuko wabonaga hari abakurusha ukagira n’ibyo ubigiraho, ariko sinkeka ko ariko bimeze. Ese ko mbona i Burayi babikora bagakina kubera iki twebwe?”

Mbere mu Rwanda muri shampiyona hari hemewe abanyamahanga 5, nyuma ya 2011 baje kugabanywa bagirwa batatu kugeza n’uyu munsi.

Muri Tanzania akina muri 2018 ni bwo bemeje ko umubare w’abanyamahanga uva kuri 7 ukagera ku 10.

Haruna Niyonzima yavuye muri shampiyona y’u Rwanda muri 2011 yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Young Africans, yahagarutse muri 2019 asanga abanyamahanga barabaye 3, ntiyatinze muri AS Kigali yahise asubira gukina muri Tanzania.

Umwaka ushize yakinnye muri AS Kigali ariko ntiyishimiye igabanywa ry'abanyamahanga
Ahamya ko abanyamahanga benshi ari kimwe mu bikomeza shampiyona, muri Tanzania bemerewe 10
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top