Imyidagaduro

Imitoma iravuza ubuhuha hagati ya Kimenyi Yves na Uwase Muyango

Imitoma iravuza ubuhuha hagati ya Kimenyi Yves na Uwase Muyango

Urukundo rugeze aharyoshye hagati y’umunyezamu wa Rayon Sports ndetse n’umukunzi we mushya Uwase Muyango Claudine benshi bita Kibaruma aho barimo kubwirana amagambo meza asize umunyu y’urukundo.

Mu kwezi gushize ni bwo aba bombi bahamije ko bari mu rukundo ndetse bahamya ko bamerewe neza.

Aba bombi babicishije kuri Instagram bagaragaje ko bameze neza bitewe n’amagambo meza y’urukundo umwe yabwiraga.

Kimenyi Yves ni we wabanje abwira Muyango ko amukunda kurenza uko abivuga.

Yagize ati"sinitaye ku nshuro mvuga ko nkukunda, nkukunda birenze uko mbivuga babe KM(Kimenyi Muyango)."

Muyango na we akaba yahise amusubiza ati"nkukunda uko uri babe KM(Kimenyi Muyango), uri isi yanjye."

Uburyo babwiranye amagambo y'urukundo

Aba barimo barabwirana amagambo y’urukundo, nyuma y’uko Kimenyi yari yamaze gutandukana n’uwari umukunzi we, Didy d’Or ni mu gihe na Muyango na we byavuzwe ko yatandukanye n’umukunzi we wabaga muri Amerika.

Muyango umukunzi wa Kimeyi Yves
Kimenyi Yves na Muyango baryohewe n'urukundo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top