Imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro no kuyagura irarimbanyije aho igice cya mbere cyayo kigomba kuzura mu gihe cy’amezi 24.
Guhera muri Gicurasi 2018 ni bwo inkuru y’uko stade Amahoro igiye kuvugururwa yatangiye kuvugwa, tariki ya 20 Nzeri 2019 ni bwo mu buryo bweruye MINISPORTS yandikiye amafederasiyo yose akorera muri stade Amahoro ko bafite ukwezi kumwe (iminsi 30, ni ukuvuga kugeza tariki ya 20 Ukwakira 2019).
Kuva muri Werurwe uyu mwaka nibwo kompanyi yo muri Turikiya yitwa ‘SUMMA’ ifite isiko ryo kuyivugurura ari nayo yubatse Kigali Arena yatangiye imirimo yo kuyivugurura.
Nubwo bitemewe kuba wakinjiramo ngo ugire amafoto unafata ariko iyo utereye akajisho uri inyuma abona ko imirimo irimbanyije aho bahereye mu cyiciro cyo kugira ibice bimwe na bimwe basenya bya Stade Amahoro ndetse na Petit Stade igomba kuvugururwa ndetse n’inyubako iberamo imikino y’abafite ubumuga izwi nka NPC.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority) nicyo gifite mu nshingano ivugururwa ry’iyi Stade ari nacyo gikurikirana imirimo yayo gifatanyije na MINISPORTS nk’umufatanyabikorwa.
Mu minsi ishize Mashami Protegene, umukozi wa Minisiteri ya Siporo ukurikirana imirimo yo kuvugurura iyi Stade, yabwiye ISIMBI ko nyuma yo kuvugururwa izava ku kakwakira abantu ibihumbi 23 bikagera kuri 45.
Ati “Izaba isakaye ahantu hose abantu bicara. Niyuzura imyanya izagera ku bihumbi 45 by’abantu bicaye neza.”
Kubijyanye no kuba Stade Amahoro yamanurwa ikagera hasi yavuze ko atari byo kuko akenshi stade zimanurwa hasi aba ari iy’umupira w’amaguru gusa kandi mu Mahoro hakinirwamo n’indi mikino, nk’imikino ngororamubiri (Athletisme), Handball n’indi.
Kompanyi ya SUMMA irimo kuvugurura inagura Stade Amahoro, ni nayo yubatse Stade Diamniadio yo muri Senagal, ni Stade Perezida Kagame aherutse kwitabira umuhango wo kuyitaha wabaye mu mpera za Gasntare uyu mwaka.
Stade Amahoro yatashywe ku mugaragaro tariki ya 5 Nyakanga 1987 ku mukino wahuje Mukura Victory Sports na Panthères Noirs zakiniraga igikombe cyitwaga ‘Trophée Habyarimana’, imirimo yo kubakwa yo yari yaratangiye mu 1983.

Ibitekerezo
Albert
Ku wa 2-10-2022Byiza cyane. On verra