Iminsi irabarirwa ku ntoki igitaramo cy’amateka kikaba, abahanzi 6 bakomeye nibo bamaze gutangazwa kuzashyigikira Bruce Melodie
Tariki ya 6 Ugushyingo hateganyijwe igitaramo cy’amateka cy’umuhanzi Bruce Melodie yizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ’10 Years of Bruce Melodie’, abahanzi 6 nyarwanda b’ibyamamare mu Rwanda nibo bamaze gutangazwa ko bazitabira iki gitaramo.
Itahiwacu Bruce wamenyekanye muri muzika nka Bruce Melodie, yatangiye umuziki muri 2011 ubu akaba yishimiye intambwe yateye muri uyu muziki aho agiye gukora igitaramo cy’imbaturamugabo cyo kwizihiza imyaka 10 awumazemo.
Aherutse gutangaza ati “Imyaka icumi ishize, uwari Itahiwacu Bruce yabaye Bruce Melodie! Twasezeranye ko muzamba hafi none koko na n’ubu mwarabikoze kandi ndabashimiye cyane. Nejejwe no kubatumira tukizihiza iyi myaka 10 ishize ndetse twitegura neza indi igiye gukurikiraho.”
Ni igitaramo kizabera muri Kigali Arena ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo 2021. Abahanzi batandatu nibo bamaze kwemezwa ko bazifatanya n’uyu muhanzi muri iki gitaramo barimo Riderman, Papa Cyangwe, Niyo Bosco, Christopher, Bull Dogg n’Inganzo Ngari. Aba bakaba biyongera kuri Symphony Band izamucurangira.
Mu myaka 10 amaze mu muziki yegukanye Salax Award, Primus Guma Guma Super Star n’ibindi bihembo harimo kuba amaze kuba umuhanzi w’impeshyi inshuro 3 zikurikiranya mu bihembo bya Kiss Summer Awards.
Muri iyi myaka mu rugendo rwe akaba yaranafashije abahanzi batandukanye kuba nabo bazamuka barimo nka Juno Kizigenza na Kenny Sol bamenyekaniye muri Label y’Igitangaza Music.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 ahasanzwe n’ibihumbo 20 mu myanya y’icyubahiro kubazagura itike mbere, iki giciro kiziyongeraho ibihumbi 5 ku bantu bazagura itike ku munsi w’igitaramo.

Ibitekerezo