Siporo

Imbere ya Perezida Kagame, RSSB Tigers yageze kuri finale ya BAL 2026

Imbere ya Perezida Kagame, RSSB Tigers yageze kuri finale ya BAL 2026

Ikipe ya RSSB Tigers BBC yanditse amateka l muri Basketball Africa League (BAL) nyuma yo gutsinda Al Ahly SC amanota 106 kuri 97, ihita igera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ku nshuro ya mbere iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda ibikoze.

Uyu mukino wa ½ wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatatu, witabiriwe n’imbaga y’abafana baje gushyigikira ikipe ihagarariye u Rwanda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na we yari mu bakurikiye uyu mukino wabaye amateka ku ruhande rw’u Rwanda.
Umukino watangiye amakipe yegeranye cyane aho agace ka mbere karangiye ari 24-24, yakomeje kugendana n’agace ka kabiri biba ariko bigenda karangira ari 26-26, byari bivuze ko bagiye kuruhuka ari 50-50.

Abasore ba RSSB Tigers BBC bagarukanye imbaraga mu gace ka gatatu maze babifashijwemo n’abarimo Oumar Ballo na Leonard Craig Randall II batsinze aka gace, karangiye bari imbere n’amanota 80-76.

Iki cyizere ni cyo RSSB Tigers BBC yagarukanye mu gace ka nyuma maze abarimo Antino Alvares Jackson, Mangok Mathiang na Craig Randall wakinnye iminota yose uko ari 40 adasimbuwe akaba ari na we watsinze amanota menshi muri Tigers (30) aba uwa kabiri watsinze menshi mu mukino nyuma ya Zachary Matthew Lofton (36) wa Al Ahly, bafashije RSSB Tigers BBC gutsinda n’amanota 106-97.

RSSB Tigers yabaye ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze ku mukino wa nyuma wa BAL kuva iri rushanwa ryatangira mu 2021. Ni amateka iyi kipe yanditse mu mwaka wayo wa mbere ikina iri rushanwa rikomeye rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika.

Uyu mukino wari ukomeye cyane kuko Al Ahly ari imwe mu makipe afite izina rikomeye muri basketball nyafurika ndetse yanegukanye BAL mu myaka yashize. Gusa RSSB Tigers yagaragaje urwego rwo hejuru kuva umukino utangiye kugeza urangiye.

RSSB Tigers yinjiye muri BAL nyuma y’uko APR BBC ititabiriye iri rushanwa ku munota wa nyuma. Nubwo benshi batayihaga amahirwe menshi, iyi kipe yakomeje gutungurana kugeza igeze ku mukino wa nyuma.

RSSB Tigers BBC, yageze ku mukino wa nyuma BAL
Perezida Kagame yarebye uyu mukino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top