Siporo

Ikipe yacu gutangira itsindwa ni byo byamfashije – Bashunga Abouba

Ikipe yacu gutangira itsindwa ni byo byamfashije – Bashunga Abouba

Umunyezamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Buildcon FC muri Zambia FC, Bashunga Abouba avuga ko kuba ikipe yabo yaratangiye itsindwa ari cyo kintu cyiza cyamubayeho muri iki gihugu kuko byamufashije gufata umwanya wa mbere muri iyi kipe.

Uyu munyezamu uri ku mwaka we wa mbere muri iyi kipe, yayinjiyemo mu mpeshyi ya 2019, mu kiganiro na ISIMBI avuga ko ubu muri Zambia kimwe n’ahandi shampiyona yahagaze ndetse na bimwe mu bikorwa byahagaze.

Yagize ati“ubuzima muri Zambia ubu ntabwo turimo gukina, bimwe mu bikorwa byarahagaze, bafunze utubari, bafunga ibikorwa by’imyadagaduro natwe twirirwa mu rugo iyo ushatse gukora imyitozo uyikorera mu rugo.”

Chama(17) na Kagere(14) bashobora guhanwa

Yakomeje avuga ko ikipe yabo idahagaze neza kubera ko mu minsi ya mbere yagize ibibazo by’amafaranga.

Yagize ati“ikipe ntabwo ihagaze neza kuko mu minsi ya mbere yagize ibibazo by’amafaranga byatumye dutangira nabi, imaze no guhindura abatoza inshuro nyinshi ejobundi ku wa Gatanu haje abandi batoza 2, bakaba ari aba 4 baje kuva shampiyona yatangira, ariko ubu turimo kugenda tuzamuka.”

Kimwe mu bintu byamugoye ni ugufatisha umwanya ubanzamo, gusa avuga ko abikesha ibihe bigoye ikipe ye yatangiranye.

“Ikintu cyangoye ni ugufata umwanya wa mbere muri iyi kipe, ikintu cyamfashije ni uko ikipe yatangiye itsindwa, itangira nabi, bampaye amahirwe ngerageza gushyiramo imbaraga turatsinda ubundi tugatsindwa ariko abatoza bose baje ubu ng’ubu barimo barampa icyizere ninjye wa mbere.” Bashunga Abouba

Bashunga Abouba, wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sports n’andi, avuga ko ibyo kugaruka gukina mu Rwanda atabitekereza, gusa ngo mu Rwanda niho avuka birashoboka ko yagaruka kuhakina ariko ntibiri mu byo ateganya.

Ubu ni we munyezamu wa mbere wa Buildcon
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top