Umunyezamu w’ikipe ya AS Kigali, Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko ikintu cyamugoye muri ibi bihe bya COVID-19 ari ukuguma mu rugo yirirwana n’abana, gusa ngo na none byatumye aba hafi y’umuryango we amenya byinshi atari azi.
Tariki ya 14 Werurwe kuva mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa COVID-19, shampiyona yahise ihagarara, tariki ya 21 Werurwe abantu basabwe kuguma mu rugo batagira aho bajya mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo, byatumye benshi baba hafi y’imiryngo ya bo.
Mu kiganiro Bakame yahaye ISIMBI yavuze ko kimwe mu bintu byatonze ari ukwirirwa mu rugo ari kumwe n’abana be bamubaza impamvu atakijya mu kazi.
Yagize ati“impinduka zo zabayeho nk’umuntu wazindukaga ajya mu kazi, ubundi ukagenda ukamara nk’iminsi utari mu rugo, ntabwo byari byoroshye kwirirwana n’abana mu rugo bakubona bibaza impamvu utakigenda, njye bakundaga kumbaza impamvu ntakijya mu kazi habaye iki?”
Gusa na none ngo wabaye umwanya mwiza wo kuba hafi y’umuryango we bituma amenya byinshi atajyaga aha umwanya mu gihe yari mu kazi bisanzwe.
Yagize ati“ku rundi ruhande usanga ari byiza kuko ubasha kubona umwanya wo kuganira n’abana n’umuryango muri rusange. Ikintu cyose ubasha kukigenzura n’inzu ya we ni ba hari aho iva ukamenya ko hagomba gusanwa, hari ibyo ukora mbere utaboneraga umwanya. N’ubwo icyorezo cyabaye imbogamizi ku isi yose ariko navuga ko wabaye umwanya mwiza kuri bamwe wo kwegerena n’umuryango wa bo.”
Bakame ashimangia ko yakomeje imyitozo ku giti cye kugira ngo akomeze abe fit maze umunsi shampiyona yagarutse izasange ameze neza.

Ibitekerezo