Ikibazo cy’ubwenegihugu bw’abana ba Diamond na Zari cyasobanutse
Nyuma y’impaka zari zimaze iminsi zivugwa ku bana ba Diamond yabyaranye na Zari, Latiffah Nasibu ‘Tiffah Dangote’ na Prince Nillan, aho nyina yahoraga avuga ko bafite ubwenegihugu bw’Afurika y’Epfo, leta ya Tanzania yatangaje ko abo bana kugeza ubu bafite ubwenegihugu bw’ibyo bihugu 2.
Abantu ntibabyumvaga kimwe na Zari wavuze ko abana be atari abanyatanzaniya ahubwo bafite ubwenegigihugu bw’Afurika y’Epfo, ntabwo byishimiwe n’abanyatanzaniya benshi uburyo avuga ayo magambo kandi abana yarabyaranye na Diamond.
Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania ’Migration’ , byatangarije Global Publishers ko abo bafite ubwenegihugu bw’ibyo bihugu 2 kugeza bagejeje imyaka 18.
Yagize ati"Zari kuba avuga ko abo bana bose ari abanyafurika y’epfo nta kosa yakoze kuko niho atuye, abana bagira ubwenegihugu bw’aho atuye ariko na none kuba se ari umutanzaniya bafite ubwenegihugu bwa Tanzania beremerwa bitewe na se ubabyara, bafite ubwenegihugu bw’ibihugu bibiri, bafite uburenganzira bwo kugira passport ya Tanzania n’iya Afurika y’Epfo icyarimwe, nibageza imyaka 18 nibwo bazagira ubwenegihugu bw’igihugu kimwe bo bazihitiramo."
Diamond na Zari babyaranye abana babiri bakaba baratandukanye umwaka ushize ku munsi w’abakundana tariki ya 14 Gashyantare aho yashinjaga Diamond kumuca inyuma.

Ibitekerezo
irakoze elvis
Ku wa 1-10-2019Andika Igitekerezo Hano