Siporo

Igikombe cy’Intwari cya 2020 kiracyari mu kirere

Igikombe cy’Intwari cya 2020 kiracyari mu kirere

Amakipe 3 muri ane ahanganiye igikombe cy’Intwari cya 2020 mu mupira w’amaguru, mu gihe hasigaye umunsi wa nyuma ngo gisozwe aracyafite amahirwe yo kucyegukana.

Ni igikombe cyitabiriwe n’amakipe ane, APR FC, Police FC, Mukura VS na Kiyovu Sports. Akaba agomba guhura hagati yayo igize amanota menshi akaba ari yegukana igikombe.

Mu gihe hamaze gukinwa imikino 2, APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 6 nyuma yo gutsinda Mukura VS 3-1, ikaba yaraye itsinze Police FC1-0, ubu izigamye ibitego 3.

Kiyovu Sports ni iya kabiri n’amanota 3, nyuma yo gutangira nabi itsindwa na Police FC 1-0, yaraye itsinze Mukura VS 4-2, ubu izigamye igitego 1.

Police FC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 3, yatsinze Kiyovu Sports 2-1 ariko yaraye itsinzwe na APR FC 1-0, bivuze ko nta mwenda nta n’igitego izigamye.

Mukura VS ni yo ya nyuma n’amanota ubusa n’umwenda w’ibitego 4, ni nyuma yo gutsindwa na APR FC 3-1 na Kiyovu Sports 4-2.

APR FC n'ubwo iyoboye urutonde birashoboka ko igikombe yakibura

Amakipe 3 ya mbere aracyafite amahirwe ku gikombe

Irushanwa rizasozwa tariki ya 1 Gashyantare 2020, APR FC ikina na Kiyovu Sports mu gihe Police FC izakina na Mukura VS.

N’ubwo APR FC iri ku mwanya wa mbere ifite n’amanota 6 iziyikurikiye zifite 3, ntibivuze ko yamaze kwegukana iki gikombe n’ubwo ari yo ihabwa amahirwe cyane, mu mibare biracyashoboka ko yagitakaza.

Birashoboka ko aya makipe uko ari atatu yasoza anganya amanota 6, amategeko y’irushanwa avuga ko iyo amakipe anganyije amanota bareba umubare w’ibitego azigamye, kuri iyi ningo kandi birashoboka ko nabwo amakipe yaba azigamye ibitego bingana, icyo gihe bahita bareba uwinjije ibitego byinshi.

Kugira ngo APR FC yegukanye igikombe irasabwa kunganya gusa kuko izahita igira amanota 7, nta y’indi kipe ishobora kuyagira mu bo bahanganye kuko ifite menshi ifite 3.

Nyuma yo gutsinda Mukura VS, Kiyovu Sports iracyafite amahirwe ku gikombe

Kiyovu Sports kwegukana igikombe irasabwa gutsinda APR FC byibuze igitego 1-0 ariko na Police FC ikaba yatsinzwe cyangwa yatsinze Mukura VS ibitego bitari hejuru ya 2.

Kiyovu Sports izahita igira amanota 6 ndetse izigamye ibitego 2 inganya na APR FC yewe na Police FC niba yatsinze Mukura VS 2-0, icyo gihe Kiyovu Sports izahita itwara igikombe kuko yinjije ibitego byinshi, izaba yarinjije 6 mu gihe APR FC na Police FC ari 4 buri imwe.

Police FC kwegukana iki gikombe irasabwa gutsinda Mukura VS byibuze ibitego 3-0, icyo gihe ariko bigasaba ko Kiyovu Sports itsinda APR FC 1-0, icyo gihe amakipe uko ari 3 azagira amanota 6 ariko Police FC ni yo yagitwara kuko yaba izigamye ibitego 3 mu gihe andi ari 2.

Uko amakipe akurikirana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top