Imyidagaduro

Igikomangoma Harry yaretse inzoga kubera inda Meghan Markle atwite

Igikomangoma Harry yaretse inzoga kubera inda Meghan Markle atwite

Igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry na Meghan Markle baheruka kurushinga baritegura kwibaruka umwana w’imfura yabo hagati muri uyu mwaka wa 2019.

Mu Ukwakira 2019 urubuga rw’Ubwami bw’u Bwongereza, Kensington Palace, nibwo rwatangaje ko Harry w’imyaka 34 na Meghan w’imyaka 37 bazabyara imfura yabo mu itumba rya 2019, ni ukuvuga muri Werurwe, Mata na Gicurasi.

Inkuru nshya ziba mu Bwami bw’u Bwongereza ni uko Igikomangoma Harry nyuma yo kurushinga ngo yahindutse undi muntu mushya akareka ubuzima bwe bwa kera yakuriyemo bwo kuba umunyabirori ukunda kwishimisha mu bisindisha, guhiga no kunywa itabi ryinshi.

UK Express yatangaje ko ibi ngo bigenda birushaho gufata indi ntera nk’uko amakuru yatangajwe n’umwe mu bantu ba hafi y’uyu muryango abivuga. Kuri ubu Harry yamaze kuva ku binyobwa birimo Caffeine n’ibisindisha kubera umugore we utwite.

Uyu yagize ati "Hagendewe ku buryo yari umunywi udasanzwe kuva akiri umwana muto, ni intambwe ikomeye."

Bivugwa ko umuryango wa Harry watangiye kubona impinduka zikomeye muri iki gihe by’umwihariko mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani muri Sandringham kuko atigeze akora ibikorwa byo kwishimisha mu buryo yari asanzwe abikoramo kuva kera. Inshuti ze ngo zisigaye zibona ari umuntu umeze neza muri iki gihe.

Yongeyeho ati "Ibyo [Meghan] yakoze bikomeye ni ukumwereka ko hari ubundi buryo bwo kubaho, none na we yarabyishimiye cyane. Ubu arya neza, ntabwo yishyira uburozi mu mubiri, akora imyitozo ngororamubiri, ndetse rimwe na rimwe akanyuzamo agakora ’Yoga’. Arishimye cyane."

Akandi karusho ni uko nyirabukwe witwa Doria Ragland ari umutoza wa ’Yoga’.

Igikomangoma Harry biravugwa ko yahagaritse ibinyobwa birimo Caffeine ndetse na Alcohol nyuma y’aho no muri Werurwe 2018 yari yavuye ku itabi kubera Meghan Markle.

Igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry na Meghan barushinze tariki ya 19 Gicurasi 2018, ibirori byabo byabereye mu Mujyi wa Windsor ahari hateraniye abarenga ibihumbi ijana.

Meghan Markle azibaruka mu itumba rya 2019
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top