Imyidagaduro

Idris yavuze amagambo akomeye bikekwa ko yabwiraga Wema Sepetu wari umukunzi we aho yanamwifurije kwicwa

Idris yavuze amagambo akomeye bikekwa ko yabwiraga Wema Sepetu wari umukunzi we aho yanamwifurije kwicwa

Idris Sultan wahoze akundana n’umukinnyi wa filime muri Tanzania, wanabaye Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Sepetu, yifatiye ku gahanga umwe mu bagore(bikekwa ko ari Wema), bitewe n’ibintu abwira abantu birimo gukoresha imiti ituma bananuka kandi nawe utayizi.

Nk’uko ikinyamakuru Global Publishers kibitangaza, kivuga ko ahanini aya magambo akakaye Sultan yatangaje yabwiraga uwari umukunzi we Wema Sepetu.

Ayo magambo aragira ati"ndabizi ni mu gitondo, ariko umwe mubyamamare ufite ibibazo byinshi, rimwe na rimwe yabuze n’ibyo kurya ariko araza akatubwira iby’imiti inanura, atayizi, yewe ataranayikoresha, numva namusabira kwicwa."

Idris akaba yatangaje aya magambo nyuma y’uko mu minsi ishize, Wema Sepetu aherutse gutangaza ko abantu benshi bamututse kubera imiti yakoresheje imunanura, gusa nyuma bakaba barimo bamusaba ko yabarangira uwo muti.

Idris wegukanye irushanwa rya Big Brother rya 2014 na Wema bakundanye nyuma y’uko uyu mukobwa atandukanye na Diamond Platnumz, ndetse no muri 2016 byavuzwe ko inda yari atwite ya Idris yaje kuvamo.

Sultan ngo hari byinshi abona bigatuma umutwe umurya
Sultan yahoze akundana na Wema Sepetu
Uko angana ubu
Uko yanganaga mbere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top