Imyidagaduro

Icyo Shaddy Boo avuga ku bamubona nk’‘indaya ihenze’

Icyo Shaddy Boo avuga ku bamubona nk’‘indaya ihenze’

Shaddy Boo, umwe mu bagore batigisa internet mu Rwanda biturutse ku mafoto ye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ku byo kuba ’Slay Queen’, ku bamubona nk’umukobwa wicuruza n’ibindi ku mibereho ye.

Mbabazi Shadia waryubatse nka Shaddy Boo amaze kumenyerwaho amafoto n’amashusho akurura abatari bake by’umwihariko ku rubuga rwa Instagram. Umunsi ku munsi abamukurikira abasangiza uko yabyutse n’uko yiriwe! Ni umugore ufite igikundiro bidasanzwe.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Shaddy Boo yagarutse kuri byinshi bimuvugwaho n’ibyo abamuzi bamwibazaho anavuga ku byo atekereza ku bamubona nk’‘indaya ihenze’ bitewe n’amafoto asohora.

Umwe mu bakurikiye ikiganiro yamuhase ibibazo ku mibereho ye, amubaza icyo atekereza ku buryo abantu benshi bamuzi avugwa mu bibi gusa mu rugero rwo kuba yaba akuriye abicuruza, akabikora mu buryo bwiyubashye.

Yamusubije ati "Ntabwo niyamamaje ko ndi indaya, bishoboka ko biterwa n’amafoto nagiye nshyiraho wenda uburyo bayabonamo simbizi ariko bagira no kwitekerereza kwabo."

Yavuze ko hari ubwo itangazamakuru rimuvugaho muri ubwo buryo ariko akirinda kugira icyo abivugaho ati "Njyewe sinabasubiza ngo njye hariya mburane, mfa kuba nzi agaciro kanjye."

Yongeyeho ati "Biriya byose, ibyo nkora, haba ari mu kabyiniro [...] Ndamamaza ni uko wenda abantu batabizi, hari abazi ko gukora ari ukujya mu biro, kuririmba n’ibindi ariko hari ibindi bintu umuntu ashobora gukora nuko mwebwe mutabibona ariko wabashije kureba kure biriya byose ntabwo ari ubuntu baba bampa amafaranga."

Shaddy Boo yanavuze ko yibona mu ba ’Slay Queen’, inyito ivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ngo we ntacyo bimutwara kubyitwa cyane ko iyo yambaye akarimba nk’uko akunze kwigaragaza nta cyatuma atabyitwa.

Nk’uko yakunze kubigarukaho ni umugore urera abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh, ngo magingo aya nta mukunzi afite, nta mugabo ateganya gushaka vuba, yumvikanisha ko adakeneye gushakwa akajya ahama mu rugo.

Shaddy Boo yasubije abamubona nk’‘indaya ihenze’

Yavuze ko gukoresha imbuga nkoranyambaga bimwinjiriza amafaranga biturutse mu gukurikirwa n’abantu benshi ngo hari abamushaka ngo abamamarize, ubu yemeza ko ashobora kwishyuza hejuru y’ibihumbi magana atanu ku muntu ushaka iyo serivisi mu isaha imwe.

Muri iyi minsi afite igikorwa ari gutegurana n’inshuti ze cyo gushakira ubufasha umukinnyi wa filime witwa Selemani D’Amour urwaye. Kizakorerwa ku Kinamba kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Werurwe, abafite imodoka zabo bazajya bishyura 5000 Frw zozwe n’abarimo Shaddy Boo n’inshuti ze ziganjemo ibyamamare zizamufasha.

Ni umwe mu bakobwa bavugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga
Shaddy Boo ngo ajya mu tubyiniro yishyuwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top