Siporo

Icyo Rayon Sports ivuga ku ifungwa Herve Rugwiro

Icyo Rayon Sports ivuga ku ifungwa Herve Rugwiro

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buratangaza ko bwiteguye gukora ibishoboka byose myugariro wabo Rugwiro Herve ufunzwe akaba yafungurwa akagaruka mu bandi.

Ku munsi w’ejo nibwo uyu musore yafatiwe mu karere ka Rubavu aho yahise afungirwa kuri sitasiyo ya RIB i Rubavu, akaba akurkiranyweho kwambuka umupaka ajya DR Congo atabiherewe uburenganzira n’ibiro by’abinjira n’abasohoka.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko bihanganishije uyu mukinnyi ndetse ko baniteguye gukora ibishoboka byose akaba yafungurwa.

Yagize ati"Ubuyobozi bwa Rayon Sports twihanganishije umukinnyi wacu mu bibazo yahuye nabyo tunizera ko vuba agaruka mu muryango mugari w’aba Rayon. Icyasabwa cyose mu rwego rw’ amategeko twagikora ariko ukagaruka mu bawe.’’

Munyakazi Sadate akaba atangaje ibi nyuma y’uko umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yaraye atangarije BBC ko bohereje umunyamategeko wabo gukurikirana ikibazo cy’uyu musore.

Rugwiro Herve muri 2009 yinjiye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, muri 2013 yazamuwe muri APR FC nkuru aho yayikiniye kugeza muri Nyakanga uyu mwaka aho yahise asinyira Rayon Sports imyaka 2.

Sadate yihanganishije Herve Rugwiro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • K A
    Ku wa 19-12-2019

    Ngo muzakora ibishoboka byose afungurwe? None se muzahindura icyo amategeko ateganya? Ahubwo nujya gutanga ruswa nawe bazaguhambire kuko aho wari wamutumye urahazi.ubundi ko rayon sport imaze iminsi mu mwiherero wajyaga gutuma Rugwiro muri Congo iyo wijyirayo? Nta president wa equipe ukwiye kuba akorera mu marozi.ndakugaye.

  • Jean damascene niyongira
    Ku wa 19-12-2019

    Tuzabatainda twongerw tubatsindee kdi murakoze kumakuru meza mutugejejeho ,APR oyeéeéeeeee!!!!!!!!

  • Jean damascene niyongira
    Ku wa 19-12-2019

    Tuzabatainda twongerw tubatsindee kdi murakoze kumakuru meza mutugejejeho ,APR oyeéeéeeeee!!!!!!!!

IZASOMWE CYANE

To Top