Ibyo Yanga yakoze Simba SC kuri Mbuyu Twite, yabibishyuye kuri Kagere Meddie
Kagere Meddie yatangaje ko mbere yo gusinyira Simba SC yari yamaze kumvikana buri kimwe na Young Africans, ariko ameza yaje guhindukizwa yerekeza muri Wekundu wa Msimbazi, ibi akaba ari byo Young Africans yabakoze ubwo bumvikanaga ba Mbuyu Twitte bikarangira yerekeje mu ikipe y’abaturage ‘timu ya wananchi’.
Muri 2012, ikipe ya Simba SC yagiranye ibiganiro na myugariro Mbuyu Twite wakiniraga APR FC yo mu Rwanda, ndetse barumvikana hasigaye gusinya, ku munota wa nyuma uyu musore yaje kubatera umugono ahita asinyira ikipe ya Young Africans.
Mu kiganiro na Mwanaspoti, Kagere yavuze ko yari yamaze kuvugana na Young Africans ariko nyuma ameza aza guhinduka yisanga asinyiye Wekundu wa Msimbazi.
Yagize ati"uyu munsi reka mvugishe ukuri, mbere yo gusinyira Simba SC nari namaze kumvikana na Yanga, nyuma yaho ubuyobozi bwa Simba SC bwashyize ku meza ’offer’ nziza cyane yahinduye buri kimwe mpita mbasinyira, nabasinyiye kuko ari akazi, niho nkura icyo kurya n’amafaranga atunga umuryango wanjye."
Yakomeje agira ati"Simba SC yaje ifite buri kimwe cyose, bari biteguye kunsinyisha, byari bitandukanye na Yanga yo yampaga amasezerano cyangwa icyizere cy’ibyo bazampa, twari twamaze no kubyemeranywaho. Nafashe umwanzuro wo kubatera umugongo nerekeza muri Simba SC kuko nabonaga bampa ibirenze ibyo nari nkeneye."
Kagere avuga ko umukinnyi ari umukozi kimwe n’abandi bose, ngo nta mukinnyi ukunda ikipe kuruta ibyo abonamo, niyo mpamvu iyo haje indi kipe itanga ibirenze ibyo yabonaga atanatekereza kabiri kuba yagenda.
Kagere Meddie yinjiye muri Simba SC yo muri Tanzania umwaka ushize wa 2018, ni nyuma y’uko yari asoje amasezerano ye mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.

Ibitekerezo