Ibyo wamenya kuri Stade 5 mpuzamahanga u Rwanda rurimo gukozaho imitwe y’intoki (AMAFOTO)
Kugeza ubu nta Stade n’imwe u Rwanda rufite yemewe na CAF na FIFA kuba yakwakira imikino mpuzamahanga, ni mu gihe n’iheruka kuvugururwa itarahabwa uburenganzira.
Stade imwe ubu u Rwanda ruryamyeho ni Stade ya Huye iheruka kuvugururwa itwaye miliyari 9, gusa biteganyijwe ko Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ari yo izemeza ko yujuje ibisabwa.
Nubwo u Rwanda ruri mu bukene bw’ibibuga, gusa ubu hari ibirimo kuvugururwa ndetse n’ibiteganywa kubakwa nk’uko byagaragajwe na Minisiteri ya Siporo n’igihe bishobora kuba byabonekeye.
Muri rusange ibibuga cyangwa Stade 5 ni zo ziteganyijwe yaba ari ukuvugururwa no kubakwa bushya, zizaba ziri ku rwego mpuzamahanga.
Stade Amahoro
Ku ikubitiro hari Stade Amahoro yatangiye kuvugururwa muri Werurwe 2022 aho izuzura muri Nyakanga 2024. Biteganyijwe ko izaba ari ku rwego rwa mbere rw’ibibuga bya FIFA ni ukuvuga urwego rwa 4 rwa CAF .
Iki kibuga kizajya cyakira ibihumbi 45. Nta gihindutse umukino wo kugifungura uzaba ari uw’igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago kizabera mu Rwanda muri 2024.
Stade Huye
Hari kuvugururwa Stade ya Huye ndetse imirimo ikaba isa n’iyarangiye aho ubu yakira ibihumbi 10 ikaba iri ku rwego rwa 3 rw’ibibuga bya CAF (ni icyiciro kibanziriza icya nyuma ari cyo cya 4, ni uburyo CAF itondekanya ibibuga aho Stade iri ku rwego rwa 4 iba ari ku rwego ruruta ibindi muri CAF).
Kigali Stadium
Stade ya Kigali kandi na yo irimo kuvugururwa aho izavugururwa mu byiciro 2 aho icya mbere kizarangira mu kwezi gutaha ikindi kikazaza nyuma. Nimara kuvugururwa izaba yakira ibihumbi birenga 20 ikazaba iri ku rwego rwa 4 rw’ibibuga bya CAF.
Ku kijyanye na Stade ya Kigali ni uko tapis yakuwemo igomba gushyirwa ahazwi nko kuri ’Tapis Rouge’ hari harahinduwe ahigishirizwa imodoka.
Muhanga Stadium
Ni Stade izubakwa mu Karere ka Muhanga ku bufatanye bwa FIFA na CAF yemereye FERWAFA nk’umufatanyabikorwa.
Ni muri gahunda FIFA na CAF yemereye byibuze ikibuga kimwe abanyamuruango ba yo.
Iki kibuga kizaba kiri ku rwego rwa 4 rw’ibibuga bya CAF aho kizaba cyakira ibihumbi 40.
Ntabwo kiratangira kubakwa ariko ikibanza kigomba kubakwamo cyamaze gutangwa na leta, hasigaye ko uyu mushinga utangira gushyirwa mu bikorwa.
Nyanza Stadium
Iki ni ikibuga kigomba kubakwa i Nyanza aho kizaba cyakira abantu barenga ibihumbi 20, kikazaba kiri ku rwego rwa 2 rwa rw’ibibuga bya CAF. Iki kikaba ari ikibuga cyemewe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame muri 2010.
Ntabwo kiratangira kubakwa ariko igishushanyo mbonera cyamaze gukorwa igisigaye ari ugutangira kubakwa.

Ibitekerezo
Mugisha
Ku wa 23-02-2023Turashimiy ku makuru muduha
-xxxx-
Ku wa 12-02-2023Urwanda ruri gutera imbere nibyiza
Ariko bikubite sgashyu nibura
Stade nuni yskire abantu ibihumbu nka 80k