Imyidagaduro

Ibyo wamenya ku muhanzi wagacishijeho Johnny Uwizeye wishwe muri Jenoside

Ibyo wamenya ku muhanzi wagacishijeho Johnny Uwizeye wishwe muri Jenoside

Uwizeye Jean Baptiste yaririmbye nyinshi mu ndirimbo z’urukundo zakunzwe, ni we wahimbye ‘Ku Gasozi keza ka Rusororo’ n’izindi zahogoje abatari bake hambere.

Yavutse mu 1957, ku musozi wa Rusororo mu Karere ka Gasabo. Yatangiye umuziki mu 1972 afite imyaka 15 y’amavuko. Umuziki we wakunzwe bikomeye mu Rwanda kuva yatangira guhanga kugeza mu 1994 ubwo interahamwe zamwicaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukamusoni Evanice, umugore wa Uwizeye Jean Baptiste[Johnny] yabwiye The New Times ko umugabo we yishwe ku itariki 14 Mata 1994.

Mukamusoni yarokokanye n’abana be bane, ubu bose baracyatuye i Rusororo ari naho babaga mbere ya Jenoside.

Uwizeye ngo yinjiye mu muziki akiri muto, impano ye yavumbuwe na mukuru we Aloys Gasana wari umuhanga mu kuririmba no gucuranga saxophone icyo gihe.

Mukamusoni yemeza ko umuziki wa Uwizeye wazamuwe n’uko umuryango we wari wifashije ku bijyanye n’amikoro. Se ngo yamuguriraga ibikoresho by’umuziki yifashishaga mu guhimba iyo yabaga ari mu rugo.

Yagize ati “Se yari yarize mu Budage kandi yari ashishikajwe no kurema umuryango mwiza. Ndakeka ari cyo cyatumye uwizeye akunda gukora umuziki wiganjemo gushima, urukundo n’ibyishimo.”

Ku myaka 15 Uwizeye yari azi gucuranga gitari ndetse yari afite iye bwite yakoreshaga igihe cyose yumvaga ashaka kujya mu nganzo. Iyo gitari niyo yahereyeho ahimba indirimbo zakunzwe.

Indirimbo za Uwizeye zamamaye zirimo “Ku Gasozi ka Rusororo”, “Umugaragu w’Urukundo”, “Umwiza w’i Bwanacyambwe” n’izindi.

Indirimbo “Ku Gasozi ka Rusororo”, Uwizeye yayisohoye mu 1975 ariko igitabo yandikagamo umuziki kigaragaza ko yayanditse mu 1974
.
Umugore we yashimangiye ko hari igihe yabyukaga mu gicuku agafata ikaramu n’igitabo yandikagamo indirimbo akandika. Ati “Yari afite icyumba yashoboraga kujyamo wenyine iyo inganzo yazaga. Yakundaga cyane kwandika indirimbo.”

Abahanzi yakundaga cyane yafataga nk’icyitegererezo kuri we harimo Bob Marley, Hamisi Canjo (wo mu Burundi) na Sebatunzi.

Uwizeye yakoze imyaka itandatu muri Trafipro(koperative y’abacuruzi yari ifite amashami hirya no hino mu Rwanda). Umwe mu muryango we ati “Yashoboraga mu bice bya kure gucunga ububiko bw’ibicuruzwa, icyo gihe yahembwaga neza.”

Mu mpera z’icyumweru Uwizeye ngo yagarukaga i Kigali. Icyo gihe ngo yakundaga kujyana umugore we kuri Hotel Impala aho yacurangiraga.

Ati “Ndabyibuka twakundaga kujya kuri Hotel Impala tukamureba acuranga. Byari byiza cyane.”

Uwizeye kandi ni umwe mu batangije ishuri rya APERWA Kabuga.

Yahitanwe na Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 37 y’amavuko.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top