Siporo

Ibyo Sarpong atazibagirwa kuri Rayon Sports

Ibyo Sarpong atazibagirwa kuri Rayon Sports

Nyuma yo kwirukanwa n’ikipe ya Rayon Sports imushinja gutuka perezida wa Rayon Sports, Sarpong avuga ko ibyabaye ntacyo yabihinduraho gusa ngo kimwe mu byo atazibagirwa kuri iyi kipe ni urukundo rw’abafana ba yo rutagereranywa.

Ku munsi w’ejo ni bwo Sarpong yashyikirijwe ibaruwa imusezerera mu ikipe ya Rayon Sports, ni nyuma yo kuvuga ko umuyobozi w’iyi kipe nta bushobozi afite bwo kuyiyobora yasabwa ibisobanuro ntabitange.

Uretse ibi kandi iyi kipe ikaba yaramwishyuje amafaranga amadorali 612 yamugurije ubwo yari muri Norvege yagiye mu igeragerazwa, yari itike y’indege imugarura i Kigali.

Sarpong avuga ko nta mafaranga afitiye Rayon Sports ahubwo yakabaye imwishyura amafaranga yose imufitiye cyane ko ari menshi.

“Ni ukubeshya, njye nta mafaranga mbafitiye, ahubwo nibo bayamfiteiye, bamfitiye imishahara y’amezi 3, amafaranga y’uduhimbazamusyi, hari igice cy’amafaranga naguzwe(recruitment) kugeza ubu ntabonye, urumva ko ari bo bandimo amafaranga.” Sarpong aganira na ISIMBI

Uyu musore akomeza atangariza ISIMBI ko byarangiye agomba gutandukana na Rayon Sports, gusa abafana b’iyi kipe bazamuhora ku mutima.

Yagize ati“igikurikiyeho imbere ni heza, mfite amakipe menshi nshobora kwerekezamo, gusa ngomba gufata umwanya nkatekereza neza, iby’amakipe nkabiharira umpagarariye, ibya Rayon Sports hari umunyamategeko uzabikurikirana.”

“Rayon Sports ni ikipe nkuru, nzahora nibuka abafana ba yo, bakunda abakinnyi baramfashije cyane ndabashimira, batumye nanjye nkunda Rayon ubu ndi umufana wa yo. Sinzibagirwa n’uburyo Rayon Sports yamfashije, yangize uwo ndi we.”

Micael Sarpong ukomoka mu gihugu cya Ghana, yasabye kandi abakunzi ba Rayon Sports imbabazi mu gihe niba hari icyo yari kuba yarabakoreye atigeze akora.

Sarpong n'ubwo atandukanye na Rayon Sports ahamya ko izamuguma ku mutima
Ngo ntazibagirwa urukundo rw'abafana ba Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kiki
    Ku wa 24-04-2020

    Nkwifurije amahirwe masa kuko witanze uko ushoboye kandi ubuhangange bwawe ntibuzibagirana kandi Sadate azakwifuza ndetse azicuza.

IZASOMWE CYANE

To Top