Siporo

Ibyo perezida wa FERWAFA akora azicuza - KNC

Ibyo perezida wa FERWAFA akora azicuza - KNC

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yifatiye ku gahanga perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yibaza impamvu adafata umwanzuro ku kongera umubare w’abanyamahanga.

Avuze ibi mu gihe habura iminsi ibiri gusa kugira ngo shampiyona itangire amakipe akaba atazi umubare w’abanyamahanga uzakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

Bunyuze mu bayobozi b’amakipe y’icyiciro cya mbere, Akanama k’Ubutegetsi ka Shampiyona y’u Rwanda kashyikirije FERWAFA amwe mu mabwiriza azagenga shampiyona ya 2024-25 ngo iyemeze, harimo ko abanyamahanga bava kuri 6 bakaba 8 mu kibuga n’aho ku rupapuro rw’umukino bakaba ari 12, ntabwo FERWAFA irabifataho umwanzuro.

Mu kiganiro Rirarashe cya Radio1 cyo kuri uyu wa Kabiri, KNC yavuze ko bibabaje kuba hataramenyekana umubare w’abanyamahanga ibintu avuga ko ari igisebo kuri FERWAFA na RPL kuko n’abatoza birimo kubagora.

Ntiyumva ikintu kibura n’igihe bimaze, bagakwiye kubihakana cyangwa bakabyemeza kuko kuvuga ngo baziyongera babe 7 cyangwa 8, cyangwa bazaguma ari 6 ari ibintu byoroshye.

Ati "Mukure abantu mu rujijo, twebwe turavunika kuko dutegura ikipe, urumva tuba tugomba kumenya ibintu. Ibi biragaragaza ikibazo gikomeye cyane kuba akantu gato nk’aka gasaba ibintu 2 gusa gufata umwanzuro yego cyangwa oya ubundi tugakomeza."

"Twebwe nk’abanyamuryango ba FERWAFA ibi bintu twabyemeranyije 1000%, icyo nibaza FERWAFA ibura iki nk’abashinzwe umupira n’ibindi kugira ngo bemeze ibi bintu’’.

KNC yavuze ko atumva icyo FERWAFA ibura ngo yemeze ubusabe bwa bo, ngo nitabikora baraza kuyereka ko ari bo ba nyir’umupira.

Ati "Ndakubwiza ukuri bwana Munyantwali iki kintu nutagikoraho. Oya reka tuvugishe ukuri dufite amasaha uyu munsi FERWAFA n’itagira icyo ibikoraho, twebwe Abanyamuryango tuzereka FERWAFA ko umupira ari uwacu atari ukwicara mu biro gusa ahasigaye tukirirwa dukora mu muriro dushya abandi bo bakaza gukubura ivu."

"Ariko ubundi Munyantwali icyemezo agifatira bande? Twebwe bande none Munyentwari ari hejuru y’Abanyamuryango cyangwa ni bo bamushyiraho . Munyantwali rero nafate icyemezo ariko ibyo arimo akora amenye ko umunsi umwe azabyicuza. Ese FERWAFA ibereyeho kurwanya ibyateza umupira imbere cyangwa ibereyeho kubishyigikira."

Yavuze ko kandi mu gihe FERWAFA itazaha umugisha icyemezo cya bo abantu bashobora kuzabona ibitangaza.

KNC yageneye ubutumwa perezida wa FERWAFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top