Imyidagaduro

Ibyo ntabyo nigeze ntangaza – Umuhanzi Cyusa yanze kwemeza iby’urukundo rwe na Jeanine

Ibyo ntabyo nigeze ntangaza – Umuhanzi Cyusa yanze kwemeza iby’urukundo rwe na Jeanine

Umuhanzi nyarwanda w’indirimbo gakondo, Cyusa Ibrahim, yavuze ko atigeze atangaza ko ari mu rukundo na Jeanine Noach, ni nyuma yo kumutera imitoma aho yavuze ko ari amagambo yabwira buri mukobwa abonyeho ubwiza.

Cyusa na Jeanine bari bamaze iminsi bivugwa ko bari mu rukundo ariko nta kimenyetso cyari gihari, benshi bashimangiye urukundo rwabo bitewe n’amagambo yuje imitoma buri umwe yabwiye mugenzi we ku wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2021 binyuze ku nkuta zabo za Instagram.

Cyusa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto ari kumwe n’uyu mukobwa akaba na Nyirasenge wa Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie maze iherekezwa n’amagambo agira ati “Impuha nizijure mundeke mvuge imvaho. Wowe nseko y’umusereko ukaba inyamibwa mu ngenzi; amenyo nk’ingwa yera; imico myiza ikuranga yavugwa n’abakuzi ingingo. Uw’imbabazi wa cyusa Jeanine Noach.”

Jeanine we yagize ati “Urukundo rushobora kumara ubuziraherezo rutaraboneka ariko kuva urwacu rwavuka ntabwo ntewe ubwoba n’ahazaza.”

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Cyusa Ibrahim witegura gusohora indirimbo ‘Ku Gacyamo’ indirimbo ye ya kera yasubiyemo, yavuze ko nta hantu yigeze atangaza ko ari mu rukundo na Jeanine, gusa ngo ni inshuti ye bisanzwe.

Ati “Jeanine ni inshuti yanjye, ni inshuti yanjye magara, ibyo gukundana igihe nikigera byo kubibabwira nzabibabwira ariko byaka kanya icyo nababwira ni uko ari inshuti yanjye magara, ibyo kuba dukundana cyangwa tudakundana ninjye bireba.”

Yakomeje avuga ko kuba yaramutomagije bitavuze ko bakundana cyangwa amukunda, ngo ni uko yari abonye ubwiza bwe, ibyo kuba bakundana cyangwa badakundana ni we bireba.

Ati “Kuba namwandika, mutaka navuga amarebe atembaho amaribori, nkavuga imitoma, none se aba MC bo mu bukwe ntibajya bataka abageni, none se bo baba babakunda, ushobora kureba umuntu ukabona ubwiza afite ukaba wabuvuga.”

Cyusa Ibrahim avuga ko Jeanine ari inshuti ye magara ibyo gukundana ntacyo yabivugaho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top