Nyuma y’uko Djabel Manishimwe n’umugore we Niyitunganye Kawthar bibarutse imfura yabo y’umuhungu, uyu mukinnyi wa APR FC, yavuze ko yishimye cyane kuko ari ikintu yari ategereje cyane.
Manishimwe na Niyitunganye Kawthar bibarutse ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2019, umugore akaba yarabyariye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.
Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Djabel yavuze ko umugore yabyaye neza kandi bikaba byamushimishije cyane.
Yagize ati“yabyaye kandi yabyaye neza nta kibazo na kimwe yagize. Byanshimishije cyane kwibaruka imfura yanjye, nari mutegereje cyane ntakubeshye.”
Umugore we akaba yibarutse ubwo uyu mukinnyi yari mu mwiherero w’ikipe ye ya APR FC bitegura umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona bazakinnyemo na Mukura VS ku munsi w’ejo i Nyamirambo. Ni umukino warangiye APR FC itsinze ku gitego 1-0.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, tariki 26 Mutarama 2019 nibwo Djabel yarushinze na Niyitunganye Kawthar, bombi bemeranywa kubana akaramata.

Ibitekerezo
rashfordkiki
Ku wa 5-11-2019byizaaaaa cyanee