Ibyishimo by’umutoza Nyinawumuntu Grâce wasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (AMAFOTO)
Nyinawumuntu Grâce, umuyobozi wa tekinike mu irerero rya Paris Saint Germain riri mu Rwanda, ari mu byishimo nyuma yo kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) yakuye muri Mount Kenya University.
Uyu munsi nibwo habaye ibirori ku banyeshuri basoje Kaminuza mu byiciro bitandukanye (Graduation) muri Mount Kenya University ishami rya Kigali, muri abo banyeshuri bakaba barimo na Nyinawumuntu Grâce wabonye Master’s muri Business Administration mu ishami rya Project Management.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Nyinawumuntu Grâce yavuze ko rwari urugendo rutoroshye ariko na none kubera ko yari azi icyo ashaka rwamworoheye.
Ati “Ni urugendo rutari rworoshye ariko rwari rworoshye no ku rundi ruhande kuko ni rugendo nakoze mfite intego, mfite icyo nshaka kugeraho, buriya rero ibintu iyo ufite icyo ushaka kugeraho rimwe na rimwe biragukomerera ariko ntucike intege cyangwa ngo wumve ko hari icyo byaguhungabanyaho.”
Yakomeje avuga ko ubu yakabije inzozi yahoze arota zo kuba umutoza ariko afite n’umushobozi bwo kuba yakorera imishinga ibyara inyungu aho akora.
Ati “Urabizi ko ndi umutoza, umutoza w’umutekenisiye, burya kuba Manager mwiza ni uko uyobora imishinga itandukanye, ndashaka kujya nkora imishinga kandi nkayiyobora mfite na bwa bushobozi buri tekinike. Ni byo byo byari inzozi zanjye kuba n’aba umutoza mwiza ariko nshobora no kwicara nkorera umushinga aho nzaba ndi umutoza.”
Nyiwumuntu Grâce uretse iyi Master’s akuye muri Mount Kenya, akaba arimo akorera n’indi muri Kaminuza yo mu Bwongereza aho arimo yiga ibijyanye na ‘Sports Management’.
Nyinawumuntu Grâce yabaye umutoza wa AS Kigali y’abagore, atoza ikipe y’igihugu y’abagore ubu akaba ari umuyobozi wa tekinike mu irerero rya PSG.

Ibitekerezo