Ibyamamare bitandukanye byaherekeje umuraperi Nipsey Hussle wishwe
Abakomeye barimo Barack Obama, Snoop Dogg, Stevie Wonder na Jhene Aiko bavuze ibigwi umuraperi Nipsey Hussle uherutse kwicwa arashwe ku wa 31 Werurwe 2019.
Hussle yarasiwe amasasu menshi muri parikingi y’iduka rye riri mu mujyi wa Los Angeles mu ma saa cyenda z’ijoro aza kugwa mu bitaro biri hafi aho. Uwitwa Eric Holder niwe ufungiye kumwica amuziza ibibazo byari hagati yabo.
Bivugwa ko Nipsey Hussle yaba yarazize gushaka gusenya ubugome bw’amabandi bwibasiye South Los Angeles kuko yari afitanye inama na polisi yo muri ako gace akicwa harabura umunsi umwe ngo ibe.
Kumuherekeza bwa nyuma byabaye ejo hashize, Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yandika ibaruwa yasomewe mu ruhame ashima uburyo Nipsey yateje imbere sosiyete.
Ati “ Mu gihe abantu benshi bareba muri Crenshaw aho Nipsey yakuriye, bakahabona amabandi, amasasu n’akangaratete we yahabonyemo ubushobozi. Ni umuntu urubyiruko rw’ubu rukwiye kwigiraho imico myiza.”
Umuraperi mugenzi we Snoop Dogg yavuze ko ubwa mbere ahura na Nipsey yashakaga kumwumvisha imiziki ye mu gihe abandi bose bavuganaga bashakaga amafaranga.
Yatsindagiye ku buvandimwe bubahuza, afata Nipsey nk’inyangamugayo yaharaniye amahoro n’urukundo kuri bose.
Abahanzi baririmbye mu gitaramo cyo gusezera kuri Nipsey Hussle barimo Jhene Aiko na Stevie Wonder wavuze ko urupfu rwa mugenzi we rukwiye kwibutsa ubuyobozi bwa USA guhangana n’ikoresha ry’imbunda zikomeje guhitana benshi.
CNN ivuga ko Eric Holder wari usanzwe aziranye na nyakwigendera Nipsey yamusanze imbere y’iduka rye ry’imyenda akamurasa akamwica agakomeretsa n’abandi babiri.

Ibitekerezo