Siporo

Iby’Amavubi muri CECAFA byabaye agatereranzamba

Iby’Amavubi muri CECAFA byabaye agatereranzamba

Mu gihe habura iminsi mike ngo CECAFA y’ibihugu izabera muri Uganda itangire, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntiremeza niba izitabira iri rushanwa, ni mu gihe FERWAFA ivuga ko yabimenyesheje MINISPORTS ikaba igitegereje igisubizo.

Iri rushanwa riteganyijwe gutangira mu ntangiriro z’Ukuboza 2019 mu mujyi wa Kampala muri Uganda.

Mu kiganiro ISIMBI yagiranye n’umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Uwayezu Regis, yavuze ko FERWAFA atari yo ifata umwanzuro niba ikipe y’igihugu igomba kwitabira iri rushanwa, ahubwo bigenwa na minisiteri ya siporo.

Yagize ati"kutitabira ku ikipe y’igihugu no kwitabira byose ni umwanzuro ufatwa na minisiteri ya siporo, twe twabahaye gahunda zose z’ikipe y’igihugu ariko ntabwo turasubizwa niba ikipe y’igihugu izitabira cyangwa itazitabira."

Gusa hari andi makuru yavugaga ko FERWAFA itigeze imenyesha MINISPOR iby’iyi CECAFA izabera muri Uganda.

Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’umuyobozi wa siporo muri MINISPORTS, Rurangayire Guy ntibyakunze kuko atitabaga telefoni, umunyamabanga uhoraho muri MINISPORTS, Shema Maboko Didier we akaba yavuze ko hari inama yihutirwa agiyemo.

ISIMBI yamenye amakuru y’uko muri MINISPORTS bahawe gahunda y’uko ikipe y’igihugu ikeneye kwitabira CECAFA y’ibihugu izabera muri Uganda.

Amakuru ISIMBI yahawe n’umwe mu bakora muri minisiteri, ni uko yafashe umwanzuro w’uko Amavubi atagomba kwitabira iyi CECAFA bitewe n’ikibazo cy’amikoro.

Gusa ngo ku rundi ruhande ikibazo cy’amikikoro si cyo gitumye u Rwanda rutitabira iyi CECAFA, ahubwo basanze iyo Amavubi makuru yitabira byari kugaragara nabi kuko mu minsi ishize hari andi makipe bangiye nk’ikipe y’abagore n’abatarengeje imyaka 20.

Ntabwo u Rwanda rwitabiriye CECAFA y’abatarengeje imyaka 20 yabereye muri Uganda ndetse na CECAFA y’abagore irimo kubera muri Tanzania.

Amavubi ntazitabira CECAFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top