Imyidagaduro

Ibitangaje utari uzi ku ndirimbo Umaze Kubyimba ya Mr. Kagame

Ibitangaje utari uzi ku ndirimbo Umaze Kubyimba ya Mr. Kagame

Ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru ni bwo Mr. Kagame yatunguranye asohora indirimbo ‘Umaze Kubyimba’ mu buryo bw’amajwi, ni indirimbo avuga ko yakoze atabiteguye ahubwo yagiye muri Studio agakora record yayo gusa.

Muri iyi minsi mu Rwanda hagwezweho ijambo ‘Umaze Kubyimba’, ni imvugo yatangijwe n’umukinnyi wa sinema nyarwanda Uwihorereye Mustapha uzwi nka Ndimbati muri filime nto ya ‘Papa Sava’ ari naho yarikoresheje.

Bitunguranye uyu muhanzi nawe akaba yagiye muri studio akora indrimbo yise umaze kubyimba, ni indirimbo yumvikanamo asa numbwira umuntu uba warakize akibagirwa abo bakuranye, humvikanamo umukunzi uba usigaye yiyemera ku wo bakundana.

Igitangaje kuri iyi ndirimbo, mu gihe bimenyerewe ko ubundi umuhanzi afata umwanya akayandika, akayisubiramo ndetse akitondera indirimbo agiye usohora, iyi siko byagenze.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi, Mr. Kagame yavuze ko gukora iyi ndirimbo ari ibintu yatekereje mu gitondo cyo ku Cyumweru avuye muri sports ahita ajya kuyikora nta hantu na hamwe yari yayanditse, ngo byaturutse n’ubundi ku mvugo ya Ndimbati bitewe n’ukuntu yari imaze kwamamara.

Yagize ati“nabonye akantu nyine kasohotse ka Ndimbati abivugamo, ukuntu kakomeje kuzenguruka cyane ndavuga ngo nk’umuntu uri muri showbiz ngomba gukoramo akantu, ni agatekerezo kamfatiye muri siporo mvuyeyo mpita njya kureba Fazzo turayikora ihita irangira ndayisohora.”

Mr. Kagame avuga ko n’ubwo indirimbo itangira humvikanamo ijwi rya Ndimbati, gusa ngo ntabwo azi ko yakoreshejwe muri iyi ndirimbo kuko yabikoze mu rwego rwo gukomeza kuryohereza abantu.

Ikindi ku magambo yaririmbyemo ngo ntaho ahuriye nukuri uretse kuba yageragereje gusanisha n’umutwe w’indirimbo gusa.

Ni indirimbo yakorewe muri Capital Records ikaba yakozwe na producer Fazzo.

Mr. Kagame yasohoye indirimbo nshya yise 'Umaze kubyimba'
Inganzo yayikuye kuri Ndimbati

Umva hano Umaze Kubyimba ya Mr. Kagame

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 29-09-2019

    Nisaw ibyawe biba aribizima

  • Laurene kwizera
    Ku wa 24-09-2019

    Mr.kagame bibaye aruko byagenze yaba arumuhanga nge ndumva ntakosa ririmo.

IZASOMWE CYANE

To Top