Siporo

Ibintu 9 APR FC yagaragaje ku mukino batsinzemo Mathare United

Ibintu 9 APR FC yagaragaje ku mukino batsinzemo Mathare United

Nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yaraye itsinzemo Mathare United yo muri Kenya, hari ibintu byiza iyi kipe yagaragaje ndetse n’ibindi byo gukosorwa kuri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 12 Kanama 2026 maze APR FC itsinda 1-0 cya kapiteni wayo, Cheikh Djibril Ouattara.

Nubwo yatsinze ariko abakunzi b’iyi kipe ntabwo banyuzwe, batashye bijujuta kuko bavugaga ko ikipe yabo nta mpinduka nini ziraba ugereranyije n’iyatsinzwe 5 na Gor Mahia.

Ibyo uyu mukino wasize

Abafana batanze ubutumwa bukomeye

Ni umukino witabiriwe ku rwego rwo hasi, ibi bikaba bijyanye n’umusaruro iyi kipe irimo gutanga muri iyi minsi.

Nubwo ahasanzwe n’ahatwikiriye bari bahagize ubuntu, nta bafana benshi bari barimo, kuko birazwi ko iyo ikipe ihagaze neza baranuzura biyushyiriye, gusa kuri iyi nshuro wabonaga atari benshi nk’uko byari bikwiye.

Si aho gusa no mu myanya y’icyuhahiro intebe wabonaga zambaye ubusa, ubu bukaba ari ubutumwa bukomeye ku ikipe nka APR FC ko igomba gutsinda ikiyunga n’abafana.

Guhuza umukino no kurema amahirwe birimo biraza

Ni umukino APR FC yakinnye ukabona ko abakinnyi barimo kubonana neza, bagahererekanya, bakubaka bavuye mu bwugarizi, mu kibuga hagati kugera kuri ba rutahizamu.

Ni APR FC yagerageje kurema uburyo bwinshi bw’ibitego by’umwihariko mu gice cya kabiri ariko kubona inshundura biranga.

Ba rutahizamu kumenya ko amahirwe ataza kabiri

Kimwe mu bintu byagaragaye muri uyu mukino, ni ukudatuza ngo ba rutahizamu bakore igikwiriye mu gihe cya nyacyo.

Nk’iyo ubaze uburyo bwabonetse muri uyu mukino, APR FC iba yaratsinze ibitego bitanu kuzamura, ariko byaranze kubera gusa n’abagira igihunga.

Cheikh Djibril Ouattara yabonye amahirwe akomeye arenga 2 harimo n’aho yasigaranye n’umunyezamu yakabaye yabyaje umusaruro, Kiwanuka yisanze inshuro 2 asigaranye n’umunyezamu, Amani Michel na we biba uko, William Togui Mel ariko kureba mu izamu biranga.

Madou Zon akwiye kuganirizwa

Myugariro mushya wa APR FC ukomoka muri Burkina Faso, Madou Zon ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ko atibeshyweho ndetse ari we ubwugarizi bwa APR FC buzubakirwaho.

Gusa hari agakosa kamwe afite ku buryo abikoze mu mikino mikuru bishobora guteza ikibazo, ni umukinnyi ukunda kuzamuka cyane akajya gufasha gusatira.

Ejo hashize yabikoze inshuro zigera muri eshatu zose, ukabona ko na we yagiye gushaka igitego, ukamusanga kuri 11 yagiye guhindura imipira ngo batsinde.

Yabwiraga Ishimwe Christian usanzwe ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira kuba ari we usigarana na Yunusu mu bwugarizi. Nk’umuyobozi w’ubwugarizi aya ni amakosa akwiye gukosorwa, wenda yabikora rimwe mu mukino ariko inshuro eshatu, enye si byo kuko iyo Mathare yagaruraga umupira, wahitaga ubona ko icyuho cye kigaragaye.

APR FC yemere ko nta nimero 6 ifite itari Ssekiganda Ronald

Igice cya mbere, Seidu Yussif Dauda ni we wabanje gukina nka nimero gatandatu, Ssekiganda Ronald yari ku ntebe, gusa Dauda imikinire ye yongeye kwerekana ko ataba nimero 6 ahubwo akenera undi, ariko ni nimero 8 (Box to box) mwiza.

Ni umukinnyi uryoherwa no gukora ku mupira cyane, akunda gucenga, arazamuka cyane kumwizereramo ku makipe akomeye byakora kuri APR FC kuko muri uko gucenga cyangwa mu gushaka gukora ku mipira cyane hari iyo yamburwaga nk’uko byabaye mu mikino yabanje.

Mu gice cya kabiri Ssekiganda yinjiyemo, wabonye ko batuje, barakina kuko ni umukinnyi uzi kwambura umupira agahita awutanga, ikindi umuha umupira yamaze kubona ho awutanga.

Kurarira (offside)

Ushobora kuba ari wo mukino wabonetsemo ’offsides’ nyinshi kuko nka Cheikh Djibril Ouattara wenyine bamusifuye izigera kuri 7.

Byagoye abakinnyi ba APR FC cyane kumenya igihe bacomokera mu bwugarizi bwa Mathare United ari nayo mpamvu bisangaga baraririye cyane.

Birasaba imyitozo myinshi n’abatoza kubatoza amayeri kuko ku munsi w’ejo byagaragaye ko bashobora kuba mu myitozo batajya bakirebaho.

Cheikh Djibril Ouattara na William Togui kuba mu kibuga bombi bizagorana

Birasaba ko umwe hagati ya William Togui Mel na Cheikh Djibril Ouattara yicara n’aho mu gihe bombi bazaba bari mu kibuga, hari imbaraga zizagabanuka mu busatirizi.

Ni abakinnyi beza ariko na none badafasha cyane mu kugarira mu gihe ikipe isumbirijwe.

Nk’ejo byaragaragaye ubwo Kiwanuka yari amaze kujyamo, Togui avuyemo uruhande rw’iburyo rwarakoze cyane kuko afite umuvuduko kandi afite n’ubwo bumenyi bwo gutanga umupira wa nyuma.

Talib Abderrahman azabakinisha bombi nk’uko amakuru abivuga ariko biragoye ko azabona umusaruro akeneye.

Kagege na Christian bashobora kuzirukanisha umuntu

Ushobora kuvuga ngo ntabwo bugarira, babifitemo intege nke ariko kimwe mu bintu byagaragaye ni uko impande za APR FC z’ubwugarizi, Byiringiro Gilbert na Ishimwe Christian bazafasha iyi kipe kurema uburyo bwinshi bw’ibitego.

Aba bakinnyi ni abakinnyi bazwiho gutanga imipira myiza imbere y’izamu, nk’uko ejo byagaragaye, ni uko ba rutahizamu birangayeho ariko bashobora gutsinda ibitego bitari munsi ya bitatu bivuye mu mipira y’aba bakinnyi.

Akaboko k’umutoza gakomeje kubura

Nubwo abantu babivuga akaba yabatuka cyangwa hakaba abatabyemera, gusa akaboko k’umutoza Talib Abderrahman ntabwo karimo kugaragara neza.

Ni byo abakinnyi bakinnye neza, ubona barimo bahererekanya ariko abahanga babona ko ari umupira wabo nta mayeri y’umutoza.

Bisa nk’aho batajya bakora imyitozo ijyanye no gutsinda kuko amahirwe baremye biragoye kumvisha abantu ko nta gitego cyavuyemo.

Ikindi ntabwo byumvikana ukuntu umutoza ikipe ye isifurwa offside zigera mu icumi harimo n’umukinnyi wasifuwe nyinshi ataramuhamagara ngo byibuze amubwire uko agomba kwitwara.

Ni umutoza aba yimereye nk’umupadiri kuri ’Touchline’, ubanza umukinnyi ejo yahamagaye agaha amubwiriza ari William Togui Mel wenyine.

Ejo hashize hari isura APR FC yasigiye abakunzi bayo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top