Ibihembo bya ‘MTV Europe Music Awards’ Burna Boy yahigitse abandi banyafurika
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2019, FIBES Conference and Exhibition Centre i Seville muri Espagne hatangiwe ibihembo bya MTV Europe Music Awards 2019’ maze Damini Ogulu uzwi ku izina rya Burna Boy ahigika abandi Banyafurika bari bahanganye yegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika.
Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabaga ku nshuro ya 24, bwa mbere byabereye muri Espagne, byari biyobowe n’umuhanzikazi Becky G wamamaye mu ndirimbo yitwa ‘Can’t Stop Dancin’ yakunzwe cyane mu 2014.
Umuhanzikazi w’Umunyamerika Ariana Grande ni we wari uyoboye abahanzi bari bihariye mu guhatana mu byiciro byinshi aho yari ahatanye muri birindwi mu gihe Billie Eilish, Lil Nas X na Shawn Mendes bari bahatanye muri bitandatu.
Abahanzi bihariye mu gutwara ibihembo byinshi ni Taylor Swift, BTS, Halsey na Billie Eilish kuko buri umwe yatwaye bibiri.
Igihembo cy’umuhanzi mwiza wo muri Afurika (Best African Act) cyegukanywe na Burna Boy wo muri Nigeria ahigitse bagenzi be barimo Harmonize wo muri Tanzania, Nasty C na Prince Kaybee bo muri Afurika y’Epfo, Teni wo muri Nigeria n’itsinda rya Toofan ryo muri Togo.
Abandi bahanzi begukanye ibihembo bikuru ni nk’icy’indirimbo y’umwaka yabaye “Bad Guy’’ ya Billie Eilish, umuhanzi w’umwaka mu Burayi bwose yabaye Shawn Mendes, amashusho y’umwaka yabaye aya ‘Me!’ ya Taylor Swift na Brendon Urie wo muri Band ya Panic! at the Disco, umuhanzi uririmba mu njyana ya Hip Hop yabaye Nicki Minaj naho umuhanzi mushya aba Billie Eilish.
Burna Boy wegukanye iki gihembo aheruka gutaramira mu Rwanda mu gitaramo gikomeye yahakoreye cyitabiriwe mu buryo buhambaye. Ni igitaramo cyabaye ku wa 23 Werurwe 2019, mu Intare Conference Arena i Rusororo.
Burna Boy ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbi, yavukiye i Port Harcourt muri Leta ya Rivers muri Nigeria ku wa 2 Nyakanga 1991.Yatangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2010.
Uyu muhanzi wagaragaye muri alubumu nshya ya Beyoncé yise “The Lion King: The Gift”, yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘On the low’, ‘Gbona’, ‘Ye’, ‘Kainama’ yakoranye na Harmonize na Diamond Platnumz, ‘Dangote’, ‘Soke’ n’izindi nyinshi.

Ibitekerezo