Siporo

Ibihe Rwabugiri Umar azahora yibuka mu rugendo rwe rwa ruhago

Ibihe Rwabugiri Umar azahora yibuka mu rugendo rwe rwa ruhago

Umunyezamu Rwabugiri Umar avuga ko ibihe azahora yibuka mu rugendo rwe rwa ruhago ari igihe yakiniraga ikipe ya Mukura VS kuko ahamya ko we na bagenzi be bayandikiyemo amateka n’ubu itarabasha gusubiramo.

Uyu munyezamu udafite ikipe kugeza ubu, yakiniye Mukura VS imyaka 2, kuva 2017 kugeza 2019, ahantu yemeza ko yagiriye ibihe byza.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, yavuze ko nk’umukinnyi hari igihe kigera ukagira ibihe byiza ndetse ukagera n’ikindi gihe ukaba wagera mu bihe bibi, bityo ko na we ibihe arimo byo kuba adafite ikipe ari ibintu yari yiteze ko azahura na byo.

Avuga ko bimwe mu bihe atazibagirwa mu mupira w’amaguru ari igihe yakiniraga Mukura VS kuko yahagiriye ibihe byiza.

Ati “ibihe ntazibagirwa ni ibihe nari muri Mukura VS kuko twahagize umwaka mwiza, twahinduye amateka dutwara igikombe cyari gikenewe cyane natwe ku giti cyacu tugikeneye, byari amateka.”

Ubwo yari mu ikipe ya Mukura VS yayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2018 ari umunyezamu wa mbere, ni nabwo yakinnye imikino nyafurika bwa mbere kuko ni we wari mu izamu rya Mukura VS yasezereye Free State Stars na A l Hilal Obayed muri CAF Confederations Cup ya 2018-19 ariko ikaza kunanirwa kugera mu matsinda ubwo yakurwagamo na Al Hilal Omdurman.

Yageze muri Mukura VS nyuma yo gukinira amakipe nka Musanze FC, nyuma muri 2019 yahise ajya muri APR FC ayikinira imyaka 2, yayivuyemo ajya muri Police FC yakiniye umwaka umwe.

Rwabugiri Umar avuga ko igihe yakiniraga Mukura VS ari bwo yagize ibihe byiza mu rugendo rwe rwa ruhago
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top