Imyidagaduro

I Kampala batoye Nyampinga mu cyiciro cy’abanduye virusi ya Sida (Amafoto)

I Kampala batoye Nyampinga mu cyiciro cy’abanduye virusi ya Sida (Amafoto)

Mu Mujyi wa Kampala habereye irushanwa ry’ubwiza ritamenyerewe, ryahuje abasore n’inkumi babana n’ubwandu bwa Sida, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ugushyingo 2018.

Iri rushanwa ngarukamwaka rizwi nka Mr & Miss Y+ 2018-2019, ryahuje abasore n’inkumi bagera kuri 26. Umukobwa witwa Nabanoba Vivian ni we wambitswe ikamba ry’uwahize abandi, mu bahungu Rudasumbwa yabaye Niwamanya Hilary.

Irushanwa ry’abakobwa n’abasore babana na virusi itera Sida, risanzwe ritegurwa n’Umuryango UNYPA.

Niwagaba Nicholas uyobora UNYPA, yavugiye muri ibi birori ati “Mu 2014 twakoze ubushakashatsi kuri Virusi itera Sida dusanga urubyiruko rwinshi rubana n’aka gakoko rucikiriza amashuri kubera guhabwa akato, byatumye dutangiza irushanwa Y+Pageant kugira ngo tubiteho kandi tubahe icyizere cy’ejo hazaza.”

Ibirori byabereye muri Sheraton Kampala Hotel. Henk Bakker, Ambasaderi w’u Budage muri Uganda ni we wari umushyitsi mukuru, yavuze ko “Abahatanye bose, kuba babashije guhagarara imbere y’imbaga no mu maso ya cameras z’abanyamakuru bakemera ko bafite agakoko ka Sida, ni ubutwari.”

Umuririmbyi Rema Namakula, ni we wasusurukije ibi birori.

Nawanyanga Gloria watowe mu 2017
N'abato bari bahagarariwe...
Abitabiriye ibi birori biganjemo abafite ubwandu bwa virusi itera Sida
Abitabiriye ibi birori biganjemo abafite ubwandu bwa virusi itera Sida
Sheila Saltoft wayoboye ibi birori
Abahatanye ubwo biyerekanaga bwa mbere mu myambaro bihimbiye ubwabo
Rema Namakula ni we waririmbye muri ibi birori
Henk Bakker, Ambasaderi w’u Budage muri Uganda yabwiye abahatanye ko 'kwemera ko banduye Sida mu ruhame' ari ubutwari
Umukobwa witwa Nabanoba Vivian ni we wambitswe ikamba ry’uwahize abandi, mu bahungu Rudasumbwa yabaye Niwamanya Hilary.
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top