Siporo

Hitezwe amasura mashya mu Mavubi muri uku kwezi mu mikino ya gicuti

Hitezwe amasura mashya mu Mavubi muri uku kwezi mu mikino ya gicuti

Nta gihindutse muri uku kwezi ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ izakina imikino ya gicuti na Sudani hagati muri uku kwezi.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko iyi mikino yombi Amavubi azayikinira mu Rwanda kandi yose na Sudani.

Ikaba izabera i Kigali tariki ya 16 na 19 Ugushyingo 2022 kuri Stade Regional i Nyamirambo.

Iyi mikino bikaba biteganyijwe ko izagaragaramo amasura mashya y’abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda ndetse n’abandi bashobora guhabwa ubwenegihugu kugira ngo bakinire ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Aba bose bikaba bivugwa baziyerekanira muri iyi mikino ya gicuti maze umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer arebe niba hari abo yazitabaza mu mikino y’ikipe y’igihugu iri imbere.

Ibi byose ni muri gahunda yo kureba uburyo Amavubi yazajya mu gikombe cy’Afurika cya 2023 aho ruhanganye na Senegal, Benin na Mozambique.

U Rwanda ruheruka kwakira Gerard Bi Goua Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire, hari abanyarwanda bakuriye hanze bakina i Burayi barimo Sahabo Hakim, Habimana Glen n’abandi.

Bivugwa ko kuri iyi nshuro Amavubi ashobora kwakira abarimo Jon Bakero González ukomoka muri Espagne.

Gerard Bi Goua Gohou ni umwe mu bakinnyi Amavubi aheruka kwakira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top