Hasohotse andi mashusho ya R. Kelly asambanya abana b’abirabura
Nyuma y’aho R. Kelly afunguwe atanze ingwate, habonetse amashusho ya gatatu amugaragaza ari gusambanya umwana udafite imyaka y’ubukure, umusore wayabonye yayashyikirije polisi.
R.Kelly wari umaze iminsi itatu afungiwe muri Gereza ya Cook mu Mujyi wa Chicago yarekuwe n’urukiko nyuma yo gutanga indezo y’umwe mu bana yabyaye akamusigira nyina. Yari amaze indi minsi mike arekuwe mu kirego cyo gusambanya abana badafite imyaka y’ubukure.
Amashusho ye mashya ashobora kwifashishwa nk’ikimenyetso simusiga cyo gusambanya abana, yavumbuwe n’umusore witwa Gary Dennis wahise akora ikiganiro n’itangazamakuru afashijwe n’umwunganizi we Gloria Allred.
Uyu musore ashimangira ko nta hantu na hamwe mu buzima bwe yigeze ahurira na R.Kelly mu bikorwa bye, yavuze ko yatahuye amashusho y’uyu muhanzi ubwo yarebaga muri za ’cassette’ yabitse. Ngo iy’amashusho y’ubusambanyi bw’uyu muhanzi yari yanditseho ’sports tape’ ariko hariho n’izina rya R.Kelly.
Dennis yabwiye itangazamakuru ko yabanje gukeka ko hashobora kuba hariho nk’amashusho y’igitaramo cya R.Kelly ariko akaza gutungurwa no gusanga ari amashusho y’ubusambanyi agaragaraho iyo ay’imikino arangiye.
Yavuze ko atazi uburyo ayo mashusho yageze mu bubiko bwe ariko ko yayabonyemo R.Kelly asambanya abakobwa bakiri bato b’abirabura ariko barenze umwe.
Ntabwo Dennis yigeze atangaza byinshi ku bikubiye mu mashusho ariko yavuze ko abo bakobwa bagaragaraga imbere ya camera bavuga ibintu bishingiye ku mategeko bahawe na R.Kelly ari na we wabafataga amashusho.
Ni amashusho yaketse ko yafashwe mu myaka ya 1990 nubwo aho yafatiwe bigoye kuhamenya.
Kugeza ubu hamaze kuboneka umubare munini w’abakobwa bahamya ko basambanyijwe na R.Kelly, harimo uwitwa Latresa Scaff wemeza ko we ibyamubayeho ari ugufatwa ku ngufu kweruye.

Ibitekerezo