Siporo

Haruna yamaze impungenge abafana ba Young Africans

Haruna yamaze impungenge abafana ba Young Africans

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukinira ikipe ya Young Africans muri Tanzania, Haruna Niyonzima yamaze impungenge abafana b’iyi kipe ko adateganya kuba yakongera kuva muri iyi kipe akerekeza muri mukeba wa bo, Simba SC, igikorwa cyafashwe nk’ubugambanyi.

Nyuma y’imyaka 6 akinira Young Africans, Haruna Niyinzima muri 2017 yerekeje muri Simba SC, umukeba ukomeye wa Young Africans, ibintu byanababaje abafana b’iyi kipe banatwita umwambaro we yambaraga muri iyi kipe.

Yongeye kwerekeza muri iyi kipe mu Kuboza 2019 avuye muri AS Kigali yinjiyemo avuye muri Simba SC, uyu musore akaba yatangiye kubazwa n’abafana b’iyi kipe niba atazongera akerekeza muri Simba SC nk’uko yabikoze mbere.

Haruna avuga ko Young Africans ari ikipe yagiriyemo ibihe byiza na mbere y’uko yerekeza muri Simba SC, kuri iyi nshuro ngo mu byo atekereza Simba SC ntirimo.

"Sinjya nkunda kuvuga ku ikipe nahoze nkinira kubera ko ubu ndi mu ikipe yanjye ya Yanga, mfite amahoro n’ibyishimo kuba ndimo kuyikinira. Ukuri ni uko na mbere yo kwerekeza muri Simba SC nari nishimye muri Yanga, sintekereza ko rero nzasubirayo, ubwenge bwanjye n’imbaraga mbishyize hano. Ndabizi ko abafana banyotewe n’igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka ibiri yikurikiranya batakibona.” Haruna aganira na Global Publishers

Yasabye abafana ba Young Africans kudahangayika kuko hari byinshi abahishiye afatanyije na bagenzi be cyane ko batangiye kubasogongezaho batsinda Simba SC 1-0 ndetse bakananganya na yo 2-2.

Yizeje abakunzi ba Young Africans ko abafitiye byinshi
Simba SC ntabwo atekereza kuyisubiramo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top