Siporo

Haruna Niyonzima yakomoje ku bihe bikomeye yanyuzemo akigera muri Young Africans bitewe na nimero 8

Haruna Niyonzima yakomoje ku bihe bikomeye yanyuzemo akigera muri Young Africans bitewe na nimero 8

Nyuma y’uko kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yongeye gusinyira Young Africans mu Kuboza 2019, yasanze nimero 8 yambaraga mbere ndetse n’ahandi hose yanyuze ifitwe na Mohamed Issa ‘Mo Banka’, yahise afata 18 ariko ngo yakinanaga atashimye yumva muri we adatuje kugeza umunsi Mo amusubirije nimero yita iya mahirwe.

Uyu musore avuga ko akigera muri Young Africans avuye muri AS Kigali yasanze nimero 8 yambaye ahantu hose yakinnye ifitwe na Mo Banka, yambaye nimero 18 ariko azi neza ko agomba gukora igishoboka cyose akayisubiza.

Ni byo byatumye atangira ibiganiro na Mo Banka maze nyuma y’igihe akemera kuyimusubiza ndetse akaba anamushimira cyane ku rukundo n’icyubahiro yamweretse.

Yagze ati“nkihagera nabanje kwambara nimero 18 kubera nimero 8 yari ifitwe n’umuvandimwe wanjye Mo Banka ariko ndamushimira cyane ku cyubahiro yanyeretse akemera kuyinsubiza nyuma yo kumenya ko nyikunda no kuba iyo nyambaye mba numva nishimye.”

Yakomeje avuga yanyuze mu bihe bikomeye ubwo yakinaga yambaye nimero 18 kuko muri we yumvaga adatekanye kugeza umunsi asubirijwe nimero y’amahirwe.

Yagize ati“Reka mushimire cyane Mo Banka kunyizera bigeza aha, mubyukuri kuva naza muri Young Africans igihe cyose nambaraga nimero 18 ntabwo nari nyishimiye habe na gato byarambabzaga, yampaye ibihe bikomye kugeza ubwo Mo Banka yayinsubizaga, ni nimero impa amahirwe ndayikunda.”

Haruna Niyonzima mu makipe yose yakiniye yaba APR FC, Young Africans, Simba SC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi hose yambaragaraga nimero 8.

Yabanje kwambara 18
nimero 8 yarayisubjwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top