Harmonize, umuhanzi wubatse izina rikomeye wo muri Tanzania, yahakanye amakuru amaze iminsi ahwihwiswa ko ashaka gutandukana n’inzu ikora umuziki ya Wasafi Classic Baiby (WCB) y’umuhanzi Diamond Platnumz.
Uyu musore wamenyekanye cyane mu ndirimo Kwangwaru, yananyomoje iby’uko ashaka guhangana na Diamond ngo arebe ko yaba ari we muhanzi ukundwa kurusha abandi muri Tanzania.
Mu cyumweru gishize mu kiganiro na Global TV yo muri Tanzania yasabye abantu kutemera ibihuha byose babona kuri Instagram no ku zindi mbuga za Internet.
Umunyamakuru amubajije niba koko ashaka kuba umuhanzi wa mbere ukomeye muri Tanzania agahigika Diamond wamuzamuye mu muziki, uyu musore wiyita Konde Boy yabiteye utwatsi.
Ati “Sinshaka kubivugaho, ntibikwiriye. Mbaza ku kindi kintu. Ukwiye kumenya ko ndi kuzamuka buri munsi nk’umunyamuziki, iyo umuntu atera imbere abantu bavuga ibyo bishakiye.
Yunzemo ati “Ntabwo ibyo abantu bavuga kuri internet byose aba ari ukuri. Rimwe na rimwe abantu batangaza ibintu bidashoboka. Ndi nk’umwana wavukiye muri WCB, birakomeye kurwana na Papa cyangwa ngo mve mu rugo.”
Amakuru y’uko Harmonize yaba ashaka gutandukana na Diamond Platnumz yagiye acicikana nyuma y’uko uyu musore akoze indirimbo zigakundwa cyane zirimo nka Kainama yafatanyije na Burna Boy na Diamond imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ebyiri ku Youtube mu byumweru bibiri gusa.

Ibitekerezo