Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yishimiye uburyo rutahizamu we ukomoka muri Uganda, Ojera Joackiam arimo kugenda yitwara neza umunsi ku munsi.
Ni rutahizamu wavuye muri Uganda aje gufasha Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23.
Mu mikino 6 yo kwishyura ya shampiyona yose amaze kuyikina, ni umukinnyi wagaragaje ko afite impano ariko akanengwa ko atabasha gutsinda.
Bisa nk’aho na cyo yamaze kugikosora kuko imikino ibiri iheruka uwo batsinzemo Rutsiro 2-0 ndetse n’uwo baraye batsinzemo Etincelles FC 2-0 yaratsinze.
Umutoza Haringingo Francis, yavuze ko arimo yishimira uburyo uyu musore arimo kugenda atera imbere mu mikinire, ngo umupira arawuzi icyo yasabwaga na we ni uwkigirira icyizere akumva ko yafata inshingano.
Ati "Ni umukinnyi urimo uzamura urwego gake gake, arimo kuzamura urwego kuko urebye uburyo yaje ahusha cyangwa agatinya gufata inshingano, ariko ubu ni cyo kintu twashoboye guhindura cyane mu mikinire ye, ni cyo atari afite cyo kugerageza gushota."
"Mwabibonye muri uyu mukino n’ushize yabashije gutsinda ikindi kintu gikomeye cyane ni ukwigirira icyizere akabona ko atari umukinnyi wo gutanga gusa na we ashobora gustinda."
Ojera waje muri Rayon Sports avuye muri URA ya Uganda ntabwo imibare yamuvugiraga kuko kuva 2019 yayikiniye imikino 60 ayitsindira ibitego 6 gusa.

Ibitekerezo
Alexandre Twiringiye
Ku wa 6-03-2023Mbashimira inkuru nziza mutugezaho