Hamisa Mobetto yahaye akazi umurinzi Diamond Platnumz yirukanye
Umunyamideli Hamisa Mobetto yahaye akazi umurinzi (Bodyguard) wirukanwe na Diamond Platnumz, bifatwa nko kwihimura kuri uyu muhanzi w’icyamamare wahoze ari umukunzi we.
Hamisa aherutse gutangaza ko ari kurushaho kuba umugore w’igishongore nk’uko yakunze kubirota, nubwo muri iyi minsi nta mukunzi afite.
Ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza ibicuruzwa by’ubwiza bya sosiyete Tridea yagaragaye ari kumwe n’umurinzi Mwarabu Fighter wahoze ari uwa Diamond.
Uyu Mwarabu Fighter yakundaga kugaragara ahantu Diamond ari hose no mu bitaramo yakoreraga mu mahanga.
Muri Gashyantare 2018 ubwo urukundo rwa Diamond Platnumz na Zari Hassan rwari mu marembera, Mwarabu Fighter yashwanye na shebuja.
Byavuzwe ko Mwarabu yashakaga ko bamwongeza umushahara ariko Diamond arabyanga. Uyu murinzi ngo byaramurakaje abwira kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania ko Diamond afata nabi abakozi, akabakoresha amasaha menshi kandi akabahemba intica ntikize.
Muri Kanama y’umwaka ushize, Diamond yavuze ko Hamisa Mobetto yagiye kuraguza kugira ngo amuhe inzaratsi bakunde bakore ubukwe.
Uyu mugore ufite abana babiri aherutse gutangaza ko Diamond atakimuha indezo y’umwana babyaranye witwa Dylan. Diamond yabyaranye na Hamisa ubwo yacaga inyuma Zari Hassan.

Ibitekerezo
Nizeyimana Jean damascene
Ku wa 22-04-2019nukwihangana