Hamisa Mobetto na nyina wa Diamond bifatanyije na Tanasha Donna
Nyina wa Diamond na Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond, bifatanyije na Tanasha Donna bifuriza isabukuru nziza umuhungu we, Naseeb Jr yabyaranye n’umuhanzi w’icyamamare, Diamond Platnumz.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2020, Naseeb Jr, umuhungu Tanasha Donna yabyaranye na Diamond yizihizaga isabukuru y’amavuko y’umwaka umwe. Ni isabukuru asangiye na se umubyara Diamond Platnumz.
Tanasha akaba yashimiye Imana aho ahamya ko ari umugisha waje mu buzima bwe ndetse ko azakora ibishoboka byose akamurinda.
Ati“tariki ya 2 Ukwakira 2019 ... Imana yampaye umugisha, impano nziza ntashoboraga gusaba. Nyuma y’amezi hafi 11 mu nda ya mama wawe udashaka kuza ariko mbere y’uko tubimenya, waduhaye imigisha.”
Yagkomeje agira ati“ Amagambo ntashobora kwerekana uburyo nishimiye kuba mama wawe, uko nishimiye kukwitaho, kandi nizera rwose ko uzishimira ibirori byawe by’isabukuru uno munsi ubwo duhurira hamwe nshimira Imana ko wujuje umwaka 1 uyu munsi.”
“Wanyigishije urukundo icyo ari cyo, wanyigishije imbabazi, unyigisha kutagira inzika, unyigisha kuba umubyeyi mwiza nshobora kuba , wanyigishije gukora cyane. Ntabwo ntunganye, ariko kubwawe ndagerageza kuba umuntu mwiza nshobora kuba ... Inseko yawe impa amahoro ahoraho.”
Nyina wa Diamond na we abinyujije kuri Instagram yifurije umwunzukuru we isabukuru nziza n’umuhungu we Diamond Platnumz.
Ati“Isabukuru nziza mwuzukuru wanjye, nyogokuru aragukunda.” yashyizeho n’indi foto Diamond ari kumwe n’umuhungu we agira ati“isabukuru nziza mpanga zanjye.”
Hamisa Mobetto na we wabyaranye na Diamond, yifurije uyu muhungu isabukuru nziza aho yagize ati“isabukuru nziza muhungu wacu, turagukunda cyane.”
Diamond Platnumz akaba yatunguye benshi kuko nta hantu na hamwe yigeze agaragaza yifuriza isabukuru nziza umuhungu we, ni mu gihe we yagiye agaragaza abantu ku mbuga nkoranyambaga ze abamwifurije isabukuru nziza.

Ibitekerezo