Siporo

Hakizimana Muhadjiri yagarutse mu Rwanda

Hakizimana Muhadjiri yagarutse mu Rwanda

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Hakizimana Muhadjiri wakinaga muri Leta Zune Ubumwe z’Abarabu mu ikipe ya Emirates Club ari mu Rwanda ndetse amakuru avuga ko yamaze gusesa amasezerano n’iyi kipe.

Uyu musore yatandukanye na APR FC muri Nyakanga 2019 ari bwo yahitaga yerekeza muri iyi kipe ya Emirates Club akayisinyira amsezerano y’imyaka 3.

Akigera muri iyi kipe yarakinaga ndetse ari n’umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe, kuko buri mukino wose yabaga ari muri 11.

Gusa ibintu byaje guhinduka ubwo iyi kipe yahinduraga umutoza, umutoza mushya ifite ntabwo yigeze yibona muri uyu musore atangira gutakaza umwanya wo gukina, yanakina agakinishwa anyuze ku mpande umwanya Muhadjiri yabwiye ISIMBI ko atishimira gukinaho na gato.

Ku munsi w’ejo hashize uyu musore abaka ari bwo yageze mu Rwanda avuye muri Leta Zune Ubumwe z’Abarabu, amakuru akaba avuga ko uyu musore atazasubirayo kuko yamaze gusesa amasezerano n’iyi kipe.

Amakuru kandi avuga ko uyu musore ashobora kwerekeza muri APR FC n’ubundi yerekeje muri Emirates Club agifitiye amasezerano y’umwaka 1, uyu musore kandi ikipe y’ingabo y’ingabo z’igihugu ikaba yari yaramutanze ku rutonde rw’abakinnyi izifashisha muri uyu mwaka w’imikino.

Gusa na none kuba yakinira ikipe ya APR FC mu mikino yo kwishyura byagorana kuko kuba yari afite amasezerano y’ikipe yo hanze y’u Rwanda, kugira ngo akinire ikipe yo mu Rwanda birasaba ITC kandi isoko ry’igura mpuzamahanga ku Rwanda ryafunzwe tariki ya 30 Mutarama 2020, igishoboka kereka yarasabiwe ibyangombwa mbere y’uko agaruka mu Rwanda.

Hakizimana Muhadjiri ashobora kuba yamaze gusesa amasezerano na Emirates Club
Muhadjiri ashobora kugaruka muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • nkurikiyimana joseph
    Ku wa 5-08-2020

    ndasuhuza abafana ba aperi bose ndasuhuza nabayobozibayo

  • simpigubugabo Berenard
    Ku wa 3-02-2020

    iyocyipe yarayn nikomereze aho muhajiri uyumwanya azize iki abakinnyi bareyon bose babonye ibyangombwa shapiyona izakomezaryari murakoze abizi badusubize!

IZASOMWE CYANE

To Top